Perezida Kagame yakiriye abarimo abahanzi bag... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabitangaje mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024, mu birori by'umusangiro 'RPF Cocktail Reception' byabereye muri Kigali Convention Center, hishimirwa umusaruro wavuye mu byumweru bitatu mu rugendo rwo kwiyamamaza.

Ni urugendo rwasojwe yegukanye intsinzi n'amanota 99.18% ahigitse Dr Frank Habineza na Mpayimana Philippe bari bahatanye.

Umukuru w'Igihugu yashimye ahereye ku muryango we 'wamubereye akabando', abikorera mu ngeri zinyuranye, abahanzi, aba-Komiseri n'abandi bagize uruhare rukomeye. Ati "[...]Abakomiseri ba RPF ndabashimiye cyane! RPF iri icyo ari cyo kubera mwebwe."

Yanashimye cyane abikorera. Ati "Namwe aho muri, buri umwe wese ndabashimira cyane cyane. Mworoheje ibintu rwose, RPF ntacyo yababuranye na busa. Ibyangombwa byose twakoresheje, ariya mazi abaturage banywaga, ari 'transport', ndabashimiye rwose."

Umukuru w'Igihugu yanashimye cyane Inzego z'umutekano. Ati "Ni inshingano (bafite), bakunda, bakora neza ku buryo bwose, abo ni ab'umutekano, ari igisirikare, ari Polisi, ari mu nzego zindi z'umutekano, ndabashimiye, birasanzwe...Ni ibikorwa bihoraho, bakorera u Rwanda ndetse n'inshuti z'u Rwanda."

Perezida Kagame yavuze ko inzego z'umutekano zitanga mu bihe bitandukanye, zikarinda u Rwanda n'Abanyarwanda, kandi ntacyo bizigama mu kwitangira igihugu kuko hari n'abahatakariza ubuzima.

Yavuze ko umunsi ku munsi ubushake ndetse n'ubushobozi bwiyongera ku ngabo na Polisi mu rugendo rwo kurinda u Rwanda n'Abanyarwanda.

Umukuru w'Igihugu yanashimye kandi uruhare rw'abahanzi. Ati "Ndagira ngo noneho ba bahanzi, abakoze-Protocol, bamwe bakora akazi kenshi k'ibanze, ka ngombwa ariko batajya bashimirwa, ndabashimiye. Ndagira ngo noneho munyure hano, njyewe mbisuhurize mbakore mu ntoki."

Buri muhanzi yanyuze imbere y'Umukuru w'Igihugu amukora mu ntoki amushimira cyane ku bw'uruhare rwe mu kwiyamamaza kwe ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu. Ati "Mwarakoze cyane."

Yabwiye buri wese ko nyuma yo gutorerwa kuyobora u Rwanda, igikorwa cy'ingenzi gikurikiye ari icyo gukomeza kurwubaka kandi 'sinshidikanya ko bizashoboka'.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwanyuze muri byinshi ariko rugeze aheza. Ariko kandi 'u Rwanda ntirwasubira mu byo twanyuzemo'.

Yanashimye inshuti z'u Rwanda 'ndetse zabaye Abanyarwanda bitangira u Rwanda nk'uko namwe banyirarwo murwitangira'.

Umukuru w'Igihugu yanavuze ko hamwe na Politiki nziza, urubyiruko rwatangiye gufata imico myiza y'ababyeyi babo mu gukorera Igihugu.

Yanashimye kandi imitwe ya Politiki bakoranye mu rugendo rwo kwiyamamaza kwe. Ati "Politiki ya RPF yabaye iy'abanyarwanda. Ndagira ngo mbashimire mu izina rya RPF, mu izina ry'abanyarwanda. 

Buriya, biriya nyine tuvuga 100% ndetse tukaba twarabigezeho, buriya 99 n'ibindi bice uba wageze 100%. Impamvu biba ijana ku ijana harimo n'abayoboke b'iyi mitwe ya Politiki dukorana, ndagira ngo rero by'umwihariko mbashimire."

Perezida Kagame yavuze ko kubaka igihugu ari ukugishyira hamwe uhereye ku mateka yagisenye. Yavuze ko amasomo yashibutse mu gusenyuka k'u Rwanda ni 'ukumenya ko tutari ubusa'.

Umukuru w'Igihugu yavuze ko u Rwanda rufite inshuti, kandi 'iyo bafatanyije' 'ibyo tugeraho ntabwo bigira uko bingana'.

Yavuze ko mu muco wa RPF ntihabamo kwirara kandi 'dukorana neza n'abashaka ko dukorana neza'. Ati "Tukababera inshuti bakabimenya ko iyo batwizeye, ntawe dutenguha". Â Ã‚ 

Perezida Kagame yanavuze ko habaho guhendahenda 'abanzi' 'kugira ngo dukorane', ariko iyo banze bakumva ko bagomba kuba abanzi 'ntabwo twitenguha, ntabwo tubatenguha, kumenya ko ari abanzi koko'.


Perezida Kagame na Madamu Jeannette bakiriye abagize uruhare mu migendekere myiza y'amatora


Perezida Kagame yashimye uruhare rw'abahanzi mu rugendo rwo kwiyamamaza kwe 



Perezida Kagame yashimye uruhare rw'inzego z'umutekano mu kurinda u Rwanda n'Abanyarwanda


Perezida Kagame yashimye inzego z'abikorera zitanze cyane mu gikorwa cy'amatora 



Abahanzi barimo Senderi Hit, Bruce Melodie, Uncle Austin, Danny Vumbi, Butera Knowless, Riderman na Kevin Kade bashimiwe ubwitange bwabo mu matora



Perezida Kagame yashimye inshuti z'u Rwanda zagize uruhare mu migendekere myiza y'amatora


Umushoramari Sadate Manyakazi yagarutse ku ruhare rw'abikorera mu gikorwa cy'amatora


Bruce Melodie yagaragaje uruhare rw'abahanzi mu gihe cy'ibyumweru bitatu mu kwiyamamaza


Ibi birori by'umusangiro byabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024 Â 


Umuhanzi Justin [uwa kabiri uvuye iburyo] wo mu Karere ka Ngororero, yataramiye mu turere dutandukanye mu kwamamaza Perezida Kagame


Ange Ingabire Kagame, umukobwa wa Perezida Kagame Â 



Abahanzi barimo Nsabimana Leonard [Ndandambara], Mico The Best na Intore Tuyisenge bahuje imbaraga basubiramo indirimbo 'Azabatsinda Kagame' ya Beatha



Senderi Hit umenyerewe mu ndirimbo z'uburere mboneragihugu


Abakinnyi ba filime, Bamenya, Papa Sava na Clapton Kibonge



Ndengeyingoma Bertrand, umugabo wa Ange Ingabire Kagame

















Umukinnyi wa filime, Benimana Ramadhan wamamaye nka 'Bamenya'



Bernard Makuza wabaye Minisitiri w'Intebe na Perezida wa Sena


Uhereye ibumoso: Nshimiyimana Jean Claude wa RBA, Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine ndetse na Delphine Umuhoza wa B&B Kigali 


Abarimo Ngabo Karegeya 'Ibere rya Bigogwe', 'Byuka Vuba' bazwi ku rubuga rwa X n'umuhanzi Justin Â 


Umuhanzi Intore Tuyisenge na Aga Promoter uzwi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga


Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente


KANDA HANO UREBE IJAMBO RYA PEREZIDA PAUL KAGAME ASHIMA ABAGIZE URUHARE MU MATORA


Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze ibi birori byabereye muri Kigali Convention Center

AMAFOTO&VIDEO: Village Urugwiro



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145167/perezida-kagame-yakiriye-abarimo-abahanzi-bagize-uruhare-mu-kwiyamamaza-kwe-amafoto-100-145167.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)