Perezida Kagame yakiriye Umujyanama w'Umunyamabanga Mukuru wa Loni - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame yakiriye Wairimu Nderitu ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere nk'uko byatangajwe na Village Urugwiro. Ibiganiro byabo byibanze ku kazi k'Ibiro bya Wairimu mu bijyanye no gukumira Jenoside by'umwihariko ihakana rya Jenoside n'imvugo zibiba urwango mu karere no hirya no hino.

Ni ibiganiro kandi byari binarimo Umuhuzabikorwa w'amashami ya Loni mu Rwanda, Ozonnia Ojielo, ndetse n'Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw'Akarere muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Gen. (Rtd) James Kabarebe.

Alice Wairimu Nderitu agiriye uruzinduko mu Rwanda mu gihe hirya no hino hakomeje kugaragara abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Agendereye igihugu kandi mu gihe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakomeje kugaragara imvugo ibiba urwango ku baturage b'iki gihugu bavuga Ikinyarwanda by'umwihariko abo mu bwoko bw'Abatutsi.

Izi mvugo n'ihohoterwa aba baturage bakorerwa bikomeje gutera impungenge ko bishobora kubyara Jenoside cyane ko abababikora bashyigikiwe na Leta ya RDC.

Perezida Paul Kagame yakiriye Alice Wairimu Nderitu usanzwe ari mu bayobozi bakuru b'Umuryango w'Abibumbye
Ibi biganiro kandi byari binarimo Umuhuzabikorwa w'amashami ya Loni mu Rwanda, Ozonnia Ojielo, ndetse n'Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw'Akarere muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-umujyanama-w-umunyamabanga-mukuru-wa-loni

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)