Ibi Perezida Kagame yabigarutseho ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024, ubwo yakiraga abagize uruhare mu migendekere myiza y'ibikorwa byo kwiyamamaza kwe.
Ni umuhango witabiriwe n'abantu batandukanye barimo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, abahanzi bifatanyije na yo mu bikorwa byo kwiyamamaza, abikorera n'abayobozi batandukanye.
Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bari bateraniye muri Kigali Convention Centre, aho uyu muhango wabereye, yashimiye abitanze bose ngo ibikorwa byo kwiyamamaza bigende neza.
Ati 'Ndagira ngo mbashimire mu izina rya RPF, ry'Abanyarwanda ndetse mbashimire uko twafatanyije. Buriya biriya tuvuga 100% ndetse tukaba twarabigezeho, 99 n'ibindi bice, uba wageze ku 100%. Impamvu biba 100%, harimo n'abayoboke b'imitwe ya politiki dukorana. Ndagira ngo by'umwihariko mbashimire.'
Perezida Kagame yakomeje avuga ko afite icyizere ko akazi kari imbere nyuma yo gutsinda amatora na ko kazagenda neza.
Ati 'Ubushize nababwiye ko igikorwa cy'ingenzi tumazemo hafi ukwezi cyagenze neza, hasigaye ibiri imbere, by'umurimo, byo gukora ndetse dushakamo imbaraga nyinshi zirenze izo tumaze gukoresha mu bikorwa turangije ariko sinshidikanya ko na byo bizashoboka kandi bizoroha bitewe n'ubushake, imbaraga n'uko u Rwanda rwacu rwanyuze muri byinshi, mu bibi, biriya bihora bigaruka mu bitekerezo byacu, mu byo dukora byose ko u Rwanda rutasubira mu byo twanyuzemo."
Uyu muhango ubaye nyuma y'uko Komisiyo y'Igihugu y'Amatora itangaje ko ibyavuye mu matora by'agateganyo bigaragaza ko Perezida Kagame yatsinze ku majwi 99.18%, yakurikiwe na Dr. Frank Habineza wa Democratic Green Party of Rwanda wagize 0.50%, mu gihe Mpayimana Philippe wiyamamaje nk'umukandida wigenga yagize amajwi 0.32%.
Perezida Kagame yibukije abari muri uyu muhango ko urugendo u Rwanda rurimo ari urwo kwiyubaka, bigendanye n'amateka mabi rwagize.
Ati 'Uko twubaka igihugu, ni ukugishyira hamwe unahereye kuri ariya mateka yagisenye akakigira ubusa mu gihe kimwe ariko ibyashibutsemo bivuga ko tutari ubusa. Ni rwo rugendo turimo rero twebwe ubwacu, kumenya ko tutari ubusa n'undi uwo ari we wese akabimenya.'
Yakomeje avuga ko muri urwo rugendo u Rwanda rushyira imbere ikijyanye n'ubucuti no gukorana neza n'ibindi bihugu.
Ati 'Igihugu icyo ari cyo cyose, cyangwa abantu, kigira inshuti, bakagira n'abanzi. Iyo rero duhereye ku mbaraga zacu, dufatanyije n'inshuti, ibyo tugeraho ntibigira uko bingana ariko mu muco wa RPF ntabwo twirara, dukorana neza n'abashaka ko dukorana neza, tukababera inshuti, bakabimenya ko iyo batwizeye, ntawe dutenguha.'
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruhendahenda n'abanzi barwo kugira ngo bakorane neza, ko ariko iyo banze na bwo rutabatenguha mu bijyanye no kwirwanaho.
Ati 'Abanyarwanda na RPF ntabwo twirara mu bintu. Amahoro yacu n'umutekano wacu ntabwo tubyiraramo. Ku banzi bacu tuzagerageza kubereka ko twakorana ariko nibahitamo gukomeza kuba abanzi, ntabwo tuzabatenguha mu kwirwanaho. Iyi ni yo myumvire na kamere ya RPF kandi yanamaze kuba umuco n'intekerezo nyarwanda.'
Paul Kagame w'imyaka 66 yatangiye kuyobora u Rwanda muri Werurwe 2000 mu buryo bw'inzibacyuho. Mu 2003 ni bwo yatorewe manda ya mbere mu matora ya mbere yari abaye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ninde uzi umuntu wiyemera kurusha PK?
ReplyDelete