Amatora y'Umukuru w'Igihugu yabaye tariki ya 14 n'iya 15 Nyakanga 2024. Komisiyo y'igihugu y'amatora, NEC, yemeje ko Kagame yagize amajwi 99,18%, akurikirwa na Dr Frank Habineza wagize 0,50%, Mpayimana Philippe agira 0,32%.
Kuva iby'ibanze byavuye mu matora byatangazwa mu ijoro rya tariki ya 15 Nyakanga, abakuru b'ibihugu na za guverinoma zitandukanye hirya no hino ku Isi bashimiye Perezida Kagame wongeye kugirirwa icyizere n'Abanyarwanda.
Mu bamushimiye harimo uwa Barbados, Repubulika ya Centrafrique, Tchad, Comores, Cuba, Djibouti, Misiri, Ethiopia, Guinée-Bissau, Guinée, Kazakhstan, Kenya, Liberia, Madagascar, Maurice, Maroc, Mozambique, Oman, Qatar, Sénégal, Seychelles, Somalia, Sudani y'Epfo, u Busuwisi, Tanzania, Turukiya, Uganda, Venezuela na Zambia.
Umukuru w'Igihugu yarambuye urutonde rw'ibi bihugu byose, ashimira abayobozi babyo, yongeraho ati 'Tuzakomeza ubufatanye bwacu budufitiye akamaro ibihugu byacu ndetse n'abaturage bacu.'
Nyuma y'aho NEC itangaje burundu ibyavuye mu matora y'Umukuru w'Igihugu kuri uyu wa 22 Nyakanga, biteganyijwe ko mu minsi iri imbere Perezida Kagame azarahira. Itegeko Nshinga riteganya ko iki gikorwa kiba mu minsi itarenze 30.
Perezida Kagame ayobora u Rwanda kuva mu 2000. Nyuma y'urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika jenoside yakorewe Abatutsi, yabanje kuba Visi Perezida na Minisitiri w'Ingabo.
Mu myaka 30 ishize, ashimirwa ko yashoboye gukura iki gihugu ahabi benshi batakerezaga ko kizava, ubu kikaba ari icyitegererezo ku Isi mu bihugu bifite iterambere ryihuta.
Mu bikorwa byo kwiyamamaza byabaye hagati ya tariki ya 22 Kamena n'iya 13 Nyakanga 2024, Perezida Kagame yagaragaje ko iterambere u Rwanda rwagezeho rurikesha uruhare rw'Abanyarwanda bose. Y
ari yabasabye kuzagira amahitamo meza ku muntu uzakomeza kubayobora mu rugendo rwo kubaka iki gihugu.
Nyuma yo gutorwa, Umukuru w'Igihugu yashimangiye ko, nk'uko yabisezeranyije Abanyarwanda, urugendo rwo kubaka u Rwanda rwatangiye mu myaka 30 ishize rugiye gukomeza, kandi ko hari ibyiza byinshi iki gihugu kizabona muri manda y'imyaka itanu.