Perezida Kagame yavuze ku mahanga yifuza ko Ingabire Victoire aba Perezida w'u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ingabire Victoire ni umwe mu bakunze kugaragazwa n'amahanga nk'umunyepolitike utavuga rumwe n'ubuyobozi bw'u Rwanda, ndetse yari umwe mu bifuje guhatana mu matora ateganyijwe muri Nyakanga mu 2024, ariko aza gukumirwa n'ubusembwa afite.

Ubusembwa Ingabire afite bushingiye ku kuba yarafungiwe ibyaha birimo ubugambanyi no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi, kugeza ubwo yafunguwe n'imbabazi za Perezida Paul Kagame mu 2018.

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n'abanyamakuru ndetse n'abakoresha imbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Nyakanga 2024, yagarutse ku mpamvu amahanga akunze kumvikana ashyigikiye Ingabire.

Perezida Kagame yavuze ko abamunenga cyangwa abanenga ubuyobozi bw'u Rwanda babiterwa n'impamvu zitandukanye, zirimo gushaka kugena uko ibintu bikorwa mu Rwanda, ndetse no kwihunza uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko uyu mugambi ari na wo urimo abanyamakuru bishyize hamwe mu cyo bise 'Forbidden stories'.

Ati 'Mwabonye ibyo iri huriro ry'abanyamakuru riri kuvuga ko u Rwanda rufite intasi ku Isi yose, bica abo batavuga rumwe aho ariho hose ku Isi, ni nk'aho bavuga ibi ku Rwanda, bavuga ko ari abicanyi bitari ibyo gusa nabo ubwabo bicanye, none ubu bari kwica abo batavuga rumwe nabo. Iyo utwawe n'izo nkuru nta wundi wo hanze wo kunengwa, ibyo kunenga abo hanze bihita bibura ndetse na Loni yari iri hano itaragize icyo ikora ngo ihagarike Jenoside cyangwa Isi yose yarebereye ntigire icyo ikora kuri Jenoside bihita biburiramo aho, byose bigahinduka u Rwanda.'

Yakomeje avuga ko 'ndetse n'abanyamakuru bari bahugiye mu gutiza umurindi Jenoside nibo ubu bari kugoreka izi nkuru, bitewe n'inyungu ndetse n'aho bahuriye nabyo.'

Perezida Kagame yakomeje avuga ko iyo u Rwanda ruza kuba igihugu kitihagararaho, byarangira bibaye akavuyo, bakarugira uko bashaka, bagashyira abantu mu buyobozi n'ibindi.

Kuri iyi ngingo niho yatanze urugero rwa Ingabire Victoire.

Ati 'Bakajya bazamura abantu, abantu nka Ingabire, uyu mugore afite aho ahuriye na Jenoside ariko barashaka ko Isi yose yemera ko ari utavuga rumwe na leta, mu byukuri bakwishimira ko aba Perezida w'u Rwanda ndetse nawe yemera ko bishoboka, yego, arabyemera aba ari ahantu hose atanga inyigisho. Ibi ntabwo ari ibintu by'Abanyarwanda, nta Munyarwanda wemera izi nkuru.'

Perezida Kagame yashimangiye ko Abanyarwanda bakwiriye guharanira ibyo bashaka kugeraho, kandi ntibihanganire ushaka ku bitambika.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yatamaje-amahanga-yifuza-ko-ingabire-victoire-aba-perezida-w-u

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)