Perezida Kagame yavuze ku munsi umwanzi yabarashe abarimo Faustin Mbundu abaha indake ye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi Umukuru w'Igihugu yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa 21 Nyakanga 2024, ubwo yakiraga abagize uruhare mu migendekere myiza y'ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.

Faustin Mbundu ni umwe muri ba rwiyemezamirimo bafite ibigo by'ishoramari biri mu bucuruzi butandukanye mu gihugu, binyuze mu kigo cya MFK Group Limited yashinze.

Iki kigo gikomatanyirije hamwe ibindi by'ishoramari afite birimo Gorilland Safaris Ltd na Limoz Rwanda, bitanga serivisi zo gukodesha imodoka, CAFERWA Ltd, ikora ubucuruzi bw'ikawa na Garden Fresh ikora ubucuruzi bw'imboga n'imbuto.

Ibyo kandi birimo ANKO Properties, ikora ubucuruzi bw'imitungo itimukanwa, MK Consult, itanga ubujyana mu by'ubucuruzi no gucunga imishinga itandukanye na MFK Investment, ikigo gifite imigabane mu bigo by'ubucuruzi bitandukanye.

Kugeza ubu Mbundu abarizwa mu nama z'ubutegetsi z'ibigo birimo Leadership University, KCB Bank Rwanda, MTN Rwanda, Green Hills Academy n'ibindi.

Gusa nk'uko Perezida Kagame yabishimangiye, Mbundu ni umugabo wagize uruhare ruziguye n'urutaziguye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Perezida Kagame yahishuye ko ubwo ingabo yari ayoboye za APR zari mu birunga hari abantu yajyaga atuma kujya kuvugana n'abandi hirya no hino hanze y'igihugu, barimo na Mbundu.

Ati 'Ni byiza ko abantu nk'aba baba bakiriho.'

Umunsi umwe Mbundu n'abandi bari batumwe na Perezida Kagame, bamaze iminsi hanze. Nyuma Mbundu yazanye n'abandi babiri yari yatumanywe na bo, maze basanga ingabo mu birunga, baje kubwira uwabatumye iby'urugendo rwabo.

Perezida Kagame ati 'Badusanga mu birunga aho twari turi. Bazamutse umusozi, ijoro ryose nyuma mu gitondo bamaze kwinjira aho twari turi, ngira ngo [Mbundu] yabyivugira, umwanzi aturasaho ibisasu biremereye tutarabona.'

Byari ibisasu byarashwe n'ingabo za Habyarimana, Umukuru w'Igihugu agakomeza avuga ko 'abasivili nabuze aho mbashyira, ndanabimukira mu ndake yanjye ngo bayimukiremo' mu buryo bwo kubarinda ngo batagira icyo baba.

Gusa icyo gihe bwabaye uburyo bwo kwereka izo ntumwa uko ku rugamba ibintu biba byifashe, aho umwanzi yabaga abamereye nabi, n'iby'ibanze nkenerwa ntibiboneke uko bikwiriye.

Ati 'Mbona uko mbabwira nti 'rero nimusubirayo n'ahandi mbatuma, ubu mufite inkuru muzabara. Muzababwire ibyo mwasanze. Uriya musanzu tubasaba n'ibindi [muzabereke icyo ukora]. Hagati aho banahavuye batanariye kuko nta byo kurya twari dufite.'

Icyo gihe Perezida Kagame yakomeje ababwira ati 'nujya kubara inkuru, ubare iz'ibisasu warashweho, ubare n'inkuru z'inzara wirirwanye, [ubereke] ko ntacyo wasanze.'

Uretse Mbundu wakoze akazi gakomeye mu kubohora igihugu no gukomeza kucyubaka, Perezida Kagame yashimiye n'abandi bose cyane cyane abo mu Muryango FPR-Inkotanyi bagize uruhare mu bikorwa byo kwiyamamaza ndetse badahwema no guteza imbere igihugu cyabo uko bwije n'uko bukeye.

Yanashimiye abo mu muryango we.

Ati 'Aba nanjye bambera akabando. Aba bana bafite n'inshuti bakorana na zo zikabatera imbaraga, bakadutera imbaraga natwe. Uko mbashimira ni na ko nshimira izo nshuti zabo zibana na bo kandi zikabakomeza.'

Perezida Kagame yagaragaje ko ubwo bari mu birunga mu rugamba rwo kubohora igihugu, abarimo Faustin Mbundu bamuzaniye ubutumwa bw'abo yari yabatumyeho, umwanzi yabarasheho biba ngombwa ko abaha indake ye
Faustin Mbundu yashimiwe ku ruhare yagize mu kubohora u Rwanda
Perezida Kagame yagaragaje uburyo abagize umuryango we bamubereye akabando
Perezida Kagame yashimiye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi n'abo mu yindi mitwe ya politiki bifatanyije mu bikorwa byo kwiyamamaza
Perezida Kagame yashimiye abahanzi bagize uruhare mu kwiyamamaza kwe
Mu birori byo gushimira abagize uruhare mu kwiyamamaza kwa Perezida Kagame byari ibyishimo gusa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yavuze-ku-munsi-umwanzi-yabarashe-abarimo-faustin-mbundu-abaha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)