Perezida Macron Ashima Imbaraga Perezida Kagame Ashyira mu Guteza Imbere Siporo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024, Perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron yashimye imbaraga Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame ashyira mu guteza imbere siporo no kunoza ibikorwa remezo byatumye u Rwanda ruba mu bihugu bifite ubushobozi bwo kwakira amarushanwa mpuzamahanga.

Perezida Macron, yaboneyeho gusaba n'ibindi bihugu kwigira ku byo u Rwanda rukomeje gukora mu kwimakaza iterambere rya siporo. Uyu Mukuru w'Igihugu cy'u Bufaransa yabikomojeho agerageza kwereka Afurika n'ibindi bice by'Isi bikiri mu nzira y'Amajyambere amahirwe y'ubukungu ari mu kwimakaza iterambere rya siporo.

Inama y'Iterambere Rirambye rya Siporo

Ni mu Nama yiga ku Iterambere Rirambye rya Siporo yabereye i Paris, aho Perezida Kagame yifatanyije n'abandi Bakuru b'Ibihugu, Abakuru b'Ibihugu na Guverinoma, Abayobozi b'Imiryango Mpuzamahanga, abakinnyi b'imikino inyuranye ndetse n'abahagarariye Imiryango Iharanira iterambere rya Siporo, abahagarariye imiryango nterankunga n'abandi benshi bigaga ku hazaza ha siporo ku Isi, n'uruhare igira mu iterambere.

Abo bayobozi bakiriwe na Perezida Macron afatanyije na Perezida wa Komite Mpuzamahanga y'Imikino ya Olempike Thomas Bach, ahitwa i Carrousel du Louvre mu Murwa Mukuru Paris. Iyo Nama yateguwe ku nkunga ya AFD yibanze mu musanzu ntagereranywa wa siporo mu guharanira kugera ku Ntego z'Iterambere Rirambye (SDGs).

Gusaba Kwihutisha Iterambere rya Siporo muri Afurika

Aho ni na ho Perezida Macron yahereye asaba Umugabane w'Afurika, Ibirwa bya Pasifika n'Amerika y'Amajyepfo kwihutisha iterambere ry'ibikorwa remezo bya Siporo kugira ngo byagure ubukerarugendo bushingiye kuri siporo. Ati:

'Ibi ni byo Perezida Kagame yakoze mu buryo butangaje. Mu myaka ya vuba, narabyiboneye ubwanjye ndeba amarushanwa mpuzamahanga ya Basketball ndi kumwe na we. Umuryango Mpuzamahanga ukwiriye kuba mu mwanya wo guharanira ko hari inkunga zigenewe ibihugu bishaka gutangira uru rugendo.'

Yashimangiye ko mu mwaka wa 2026 u Rwanda rwiteguye kwakira amarushanwa mpuzamahanga kuko ibikorwa remezo bigezweho bikomeje kwiyongera mu cyanya cyahariwe imikino i Remera mu Mujyi wa Kigali. Yakomeje agira ati:

'Perezida, ntekereza ko ari amahirwe akomeye ku gihugu cyawe no ku Karere kose kugana muri iki cyerekezo. Uretse guteza imbere siporo, mu by'ukuri n'abanyempano barahugurwa ari na byo biherekeza ibyo dukora byose mu nzego zitandukanye kandi dukwiye gukomeza uwo mujyo.'

Urugendo rwa Perezida Kagame mu Bufaransa

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze mu Bufaransa ku wa Kane, aho bitabiriye ifungurwa ry'imikino mpuzamahanga ya Olempike. Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame banitabira umuhango wo gusangira wateguwe na Perezida Emmanuel Macron w'u Bufaransa mbere yo gukomereza mu muhango wo gufungura Imikino ya Olempike.

Imikino ya Olempike izakorwa mu gihe cy'amasaha 3,800 aho izatangirwamo imidali 329 ya zahabu mu mikino 32 izakorwa mu marushanwa y'iminsi 18 abera mu Murwa Mukuru Paris no mu bindi bice by'u Bufaransa.

The post Perezida Macron Ashima Imbaraga Perezida Kagame Ashyira mu Guteza Imbere Siporo appeared first on KASUKUMEDIA.COM.



Source : https://kasukumedia.com/perezida-macron-ashima-imbaraga-perezida-kagame-ashyira-mu-guteza-imbere-siporo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)