Ni mu butumwa Gianni yageneye Perezida Paul Kagame abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze. Ubu butumwa bwaje nyuma y'igikorwa cyo gutaha Amahoro Stadium ivuguruye, cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 1 Nyakanga, aho Perezida Kagame yatashye iyi sitade ari kumwe na Perezida was CAF, Patrice Motsepe.
Perezida wa FIFA yavuze ko Stade Amahoro izaba inzira y'iterambere ry'umupira w'amaguru ku Rwanda. Yagize ati: 'Ndashimira cyane umuvandimwe wanjye Perezida Paul Kagame kubera iyi sitade Amahoro yuzuye muri Kigali. Iki ni igihe cyiza ko iyi sitade izagira uruhare mu iterambere ry'umupira w'amaguru muri kino gihugu kiza.Â
Perezida Paul Kagame ntabwo yahwemye gufasha no gushyigikira iterambere ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ndetse muribuka ko yakiriye Isi mu nama ya FIFA ya 2023. Ndashimira cyane ubufatanye bwe na Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri Afurika (CAF), Patrice Motsepe, buzatuma umupira w'amaguru ujya hamwe ku bahungu n'abakobwa."
Perezida wa FIFA avuga ko Amahoro Stadium izaba inzira y'iterembere ry'umupira w'amaguru mu bahungu n'abakobwaÂ
Mu muhango wo gufungura ku mugaragaro Stade Amahoro, Patrice Motsepe uyobora CAF nawe yashimiye Perezida Paul Kagame, avuga ko agirira urukundo siporo ku huryo huhambaye. Yagize ati: 'Muraho Kigali, muraho Kigali! Iyi ni imwe muri Stade nziza muri Afurika no ku Isi. Twe nk'Abanyarwanda, twe nk'Abanyafurika, dukwiriye guterwa ishema, tugashimira Perezida Kagame kuba yaraduhaye Stade nk'iyi."
Dr Patrice Tlhopane Motsepe yanavuze ko ubutaha yifuza kuzagaruka kuri Stade Amahoro areba Amavubi akina n'ikipe y'igihugu ikomeye ndetse anavuga ko binyuze muri iki gikorwaremezo, u Rwanda ruzabasha kuba indashyikirwa mu mupira w'amaguru, rukaba mu bihugu bifite amakipe meza muri Afurika no hanze yaho.Â
Ati "Ndashaka gushimira umuvandimwe wanjye, Perezida Kagame, urakoze ku kwitanga, urakoze ku rukundo rwo guteza imbere ubuzima bw'Abanyarwanda.'Â Â Â
Sitade Amahoro ivuguruwe, yubatswe ku buryo ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 45,705 bicaye neza, ndetse ikaba iri ku rwego rwo kwakira imikino yose ikomeye ku rwego rw'Isi mu mupira w'Amaguru.
Sitade Amahoro yuzuye itwaye Miliyari 165 z'amanyarwanda
Perezida Paul Kagame yaconze ruhago mu gufungura ku mugaragaro Stade Amahoro
Perezida Paul Kagame na Perezida wa CAF ubwo bafunguraga ku mugaragaro Stade Amahoro