Perezida wa Madagascar yishimiye intsinzi ya Kagame - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abinyujije kuri X, Perezida Andry Rajoelina yanditse ati 'Mu izina ry'abaturage ba Madagascar, ndashimira cyane umuvandimwe wanjye Paul Kagame ku kongera gutorwa ku majwi 99.15%, nk'uko byatangajwe nk'ibyavuye mu matora by'agateganyo. Turifuriza u Rwanda amahoro n'iterambere'.

U Rwanda na Madagascar bisanzwe bifitanye umubano mwiza, aho mu 2023 ibi bihugu byombi byasinyanye amasezerano y'ubufatanye mu bijyanye n'ubucuruzi n'ishoramari hagati y'inzego z'abikorera hagamijwe koroherezanya ku mpande zombi.

Perezida Andry Rajoelina aheruka guhura na Perezida Kagame muri Kanama 2023 ubwo yari ari mu ruzinduko rw'akazi rw'iminsi itatu mu Rwanda. Icyo gihe Perezida Andry Rajoelina yashimye uburyo Perezida Kagame yizerera mu kugira Afurika yishoboye, iteye imbere kandi ishobora kwikemurira ibibazo byaba iby'ubushomeri, umutekano n'ibindi.

Yavuze kandi ko icyo cyerekezo cya Perezida Kagame bagihuriyeho kandi ko igihugu cye cyiteguye gufatanya n'u Rwanda kugira ngo iterambere ry'ibihugu byombi na Afurika muri rusange rigerweho.

Perezida Andry Rajoelina yishimiye intsinzi ya Perezida Kagame Paul



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-wa-madagascar-yishimiye-intsinzi-ya-kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)