Perezida wa Seychelles Ramkalawan yashimiye Kagame wongeye gutorwa, yizeza gukomeza ubufatanye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Seychelles yatangaje ko mu butumwa bwa Perezida Ramkalawan yavuze ko hari ikibatsi cy'iterambere kigiye kwiyongera ku byo u Rwanda rwagezeho biturutse ku miyoborere myiza ya Kagame.

Yagize ati 'Mbikuye ku mutima nshimiye Perezida Kagame wongeye gutorerwa kuba Prerezida wa Repubulika y'u Rwanda. Kongera gutorwa kuri uyu mwanya ukomeye ni isezerano ry'ubuyobozi bwanyu bushishoza kandi biragaragaza icyizere Abanyarwanda bakomeje kugirira icyerekezo cyanyu mu kubaka u Rwanda ruteye imbere kandi rwunze ubumwe'.

'Nizeye ko kwita ku nshingano kwanyu bizatuma u Rwanda rutera indi ntambwe mu iterambere rirambye,ubutabera kuri bose ndetse no kuzamuka k'ubukungu'.

Yakomeje ati 'Nkomeye ku ntego dusangiye zo gukomeza umubano wacu no gukorera hamwe mu nyungu z'ibihugu byacu byombi n'abaturage bacu. Niteguye gukomeza ubufatanye bwacu mu rwego rw'ibihugu byombi, akarere, n'Isi muri rusange.

Perezida Ramkalawan yavuze kandi ko u Rwanda na Seychelles bifitanye umubano mwiza warushijeho gukomera mu 2023 ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko muri iki gihugu.

Umubano w'u Rwanda na Seychelles watangiye mu 2010 ugenda utera intambwe aho nko mu 2013 ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y'ubutwererane mu nzego zirimo ukerarugendo, ikoranabuhanga uburezi, ubuhinzi, ishoramari, itumanaho n'ibindi ndetse hanashyirwaho komisiyo ihuriweho yo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Mu 2018 na bwo, ibihugu byombi byasinyanye andi amasezerano mu bijyanye n'ubwikorezi bwo mu kirere.

Uyu mubano warushijeho gutera intambwe mu 2023 ubwo Perezida Kagame na Madamu Jeanette Kagame bagiriraga uruzinduko muri Seychelles.

Ni uruzinduko rwanasinyiwemo andi maserano y'u bifatanye mu nzego zirimo ubuzima, igisirikare n'umutekano, iyubahirizwa ry'amategeko, ubuhinzi, ubukerarugendo ndetse n'ibijyanye no gukuraho visa.

Perezida wa Seychelles yishimiye icyizere abaturage bongeye kugirira Perezida Kagame



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-wa-seychelles-ramkalawan-yashimye-kagame-wongeye-gutorwa-yizeza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)