PL ishyigikiye ko abakozi bongererwa ubumenyi aho gusimbuzwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki 03 Nyakanga 2024, iri shyaka ryahisemo gushyigikira kandidatire ya Paul Kagame watanzwe n'Umuryango RPF-Inkotanyi ku mwanya w'umukuru w'igihugu, ryakomereje mu Karere ka Rusizi ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame no kwamamaza abakandida depite baryo 54.

Ni igikorwa cyabereye ku kibuga cy'umupira cya Kamashangi, Akagari ka Kamashangi, Umurenge wa Kamembe, aho PL yahawe ikaze n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'uyu Murenge, Iyakaremye Jean Pierre, agasaba abitabiriye iki gikorwa gutega amatwi imigabo n'imigambi y'iri shyaka kugira ngo bizabafashe guhitamo umuyobozi ubabereye.

Munyangeyo Theogene, wari umudepite muri manda ishize, yasabye abaturage b'i Rusizi na Nyamasheke kuzatora Paul Kagame, avuga ko mu mpamvu zatumye PL ishyingikira kandidatire ye harimo kuba mu 2015 Abanyarwanda barasabye ko Itegeko Nshinga rihindurwa kugira ngo akomeze ayobore.

Ati 'Paul Kagame yaciye ubusumbane mu mashuri, ashyiraho gahunda y'uburezi kuri bose, Yakuyeho irondakarere, ikindi abaturage ba Cyangungu bitwaga inshuti z'u Rwanda, ariko byose Paul Kagame yabikuyeho ashyiraho gahunda ya Ndi Umunyarwanda abaturage bose bibonamo, yimakaje ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye abagore bahabwa imyanya mu nzego zifatirwamo ibyemezo'.

Aya matora y'umukuru w'igihugu n'ay'abadepite agiye kuba mu gihe hakunze kugaragara icyuho mu nzego za Leta, aho usanga hari abakozi n'abayobozi birukanwa ngo inshingano zabananiye kandi bakabaye bahabwa amahugurwa abafasha kuzuza neza izo nshingano, cyane ko baba barazigiye babonywemo ubwo bushobozi cyangwa batsinze ibizamini bibashyira mu myanya.

Munyangeyo yavuze ko muri manifesto ya PL bazaharanira ko abaturage babona serivisi inoze byinyuze mu kwimakaza ikoranabuhanga no kongerera ubumenyi abatanga serivisi.

Ati 'Turashaka ko ibintu byo guhindagura abakozi bya buri gihe bigomba gucika, tukajya tuvuga ngo umuntu ari mu mwanya, icyo abuze ni iki ngo tumwongerere ubumenyi, tumwongerere ubwenge'.

PL ivuga ko ibi bizakemura ikibazo cy'uko umuyobozi yamaraga gutegura iteganyabikorwa na gahunda y'uko azakora agahita agahita akurwa mu nshingano hakaza undi.

Mu nkingi y'ubukungu, PL yasezeranyije ab'i Rusizi na Nyamasheke ko nibayitora izateza imbere ubworozi bw'amafi na gahunda yo kuyongerera agaciro ku buryo mu karere hazagezwa uruganda rukora sardine.

Munyangeyo Theogene wari umudepite muri manda ishize ari ku rutonde rw'abakandida depite ba PL
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa PL, yavuze ko mu ntego bafite harimo guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi by'umwihariko ubworozi bw'amafi
Munyangeyo Theogene wari umudepite muri manda ishize yamamaje Paul Kagame, i Rusizi
Mu Karere ka Rusizi, PL yiyamamarije ku kibuga cy'umupira cya Kamashangi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/pl-ishyigikiye-ko-abakozi-bongererwa-ubumenyi-aho-gusimbuzwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)