Police HC yatewe mpaga na APR HC nyuma yo kwikura mu kibuga umukino utarangiye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyiraamwe ry'Umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND), ryamaze gufata umwanzuro wo gutera mpaga ikipe ya Police HC kubera kwikura mu kibuga ikanga kurangiza umukino wa mbere mu ya nyuma ya Kamarampaka (Playoffs 2024) yahuragamo na APR HC.

APR HC na Police HC ni zo zageze ku mukino wa nyuma wa Kamarampaka muri Handball zikaba zigomba gutanguranwa imikino 2 muri 3 zigomba gukina.

Umukino wa mbere wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 29 Kamena 2024 ubera Kimisagara.

Gusa uyu mukino ntabwo warangiye kubera ko Police HC yikuye mu kibuga nyuma yo kwinubira imisifurire.

Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 19 n'amasegonda 20, APR HC yari imbere n'ibitego 9-8, yaje guhabwa penaliti Police itemeye ihita inasohoka mu kibuga, abasifuzi bagumye ku cyemezo cya bo APR irayitera irinjira biba 10-8 ariko abakinnyi ba Police HC banga kugaruka mu kibuga, umukino wahise usubikwa.

Ishyirahamwe ry'Umukino wa Handball mu Rwanda rikaba ryasohoye itangazo rivuga ko nyuma yo gusesengura ibyabaye kuri uyu mukino bigatuma usozwa mu buryo butagenwe, bafashe umwanzuro wo gutera mpaga ikipe ya Police HC.

Iti "Umukino wa mbere wa Playoffs mu bagabo wahuje Police Handball na APR Handball Club ku wa 29/06/2024 ikipe ya Police itewe mpaga bitewe no kwikura mu kibuga umukino utarangiye. Umukino wa kabiri wa playoffs uzakinwa tariki ya 6/07/2024 aho umukino uzabera n'amasaha bizatangazwa bitarenze tariki ya 4/07/2024."

Yasoje ivuga ko ibindi bijyanye n'imyitwarire inzego zibishinzwe zirimo kubisesengura mu gihe cya vuba FERWAHAND ikazamenyesha imyanzuro.

Mu gihe APR yatsinda umukino wo ku wa 6 Nyakanga yahita yegukana igikombe ni mu gihe Police yawutsinda hazakinwa undi ugena utwara igikombe.

Police HC yatewe mpaga kubera kwikura mu kibuga umukino utarangiye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/police-hc-yatewe-mpaga-na-apr-nyuma-yo-kwikura-mu-kibuga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)