Police WVC Yegukanye Igikombe cya Liberation Cup - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Police WVC yegukanye igikombe cya Liberation Cup nyuma yo gutsinda APR WVC ku mukino wa nyuma, mu mukino w'ishiraniro wakinwe ku wa gatandatu, tariki ya 27 Nyakanga 2024. Police WVC yatsinze APR WVC amaseti 3-1.

Umukino watangiye iseti ya mbere bayikonana ishyaka n'ubushake bwinshi ku mpande zombi, ariko Police WVC yaje kuyitsinda APR WVC ku manota 27-25. Iyi seti yagaragaje uburyo amakipe yombi yiteguye gukomeza guhatana mu maseti akurikira .

Iseti ya kabiri, Police WVC yongeye gutsinda APR WVC ku manota 25-20. Gutsinda izi seti ebyiri zambere byatumye Police WVC ikomeza kugira icyizere cyo gutsinda umukino, mu gihe APR WVC yageragezaga gukosora amakosa yayo ngo igaruke mu mukino.

APR WVC yagarutse mu iseti ya gatatu ifite intego n'ingamba shya byaje no kuyifasha , maze ibasha gutsinda Police WVC ku manota 25-13. iyi seti yasaga nihaye icyizere gikomeye APR WVC nkiyagaruka mu mukino.

Iseti ya kane yabaye itandukaniro ry'umukino, aho Police WVC yongeye kwigarurira umukino itsinda APR WVC ku manota 25-20. Iyi ntsinzi yahise ituma Police WVC yegukana igikombe cya Liberation Cup.



Source : https://yegob.rw/police-wvc-yegukanye-igikombe-cya-liberation-cup/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)