Polisi yahuguye abakozi ba ISCO ku kuzimya inkongi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni muri gahunda y'Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi n'ubutabazi (Fire & Rescue Brigade) irebana n'ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya inkongi, hongerwa umubare munini w'abaturarwanda bafite ubumenyi mu kwirinda no guhangana n'ingaruka zituruka ku nkongi.

Muri aya mahugurwa bahawe amasomo atandukanye arimo; ubumenyi rusange ku nkongi n'uburyo bwo kuzikumira, guhungisha abantu bari ahabereye inkongi, ubumenyi bwo kugenzura ibyateza inkongi, gukoresha ibizimyamuriro bitandukanye byifashishwa ahabaye inkongi n'ubutabazi bw'ibanze.

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi n'ubutabazi rivuga ko iyi gahunda yo gukangurira abantu benshi kwirinda impanuka binyujijwe mu mahugrwa abafasha kugira ubumenyi bwo gukumira no kurwanya inkongi izakomeza, kuko biri mu bigabanya inkongi ziba n'ibihombo ziteza birimo kwangirika kw'ibikorwaremezo n'abantu bazitakarizamo ubuzima.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yahuguye-abakozi-ba-isco-ku-kuzimya-inkongi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)