Polisi yavuze ku myitwarire yaranze Abanyarwanda mu matora - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yavuze ko ibikorwa byo kwiyamamaza ndetse n'amatora byagenze neza birangira mu mutekano usesuye.

Yagize ati 'Polisi y'u Rwanda irashimira Abanyarwanda ubufatanye n'imyitwarire myiza yabaranze muri ibi bihe tuvuyemo. Haba mu gihe cyo kwiyamamaza kw'abakandida no mu minsi y'amatora nyirizina yabaye ku wa Mbere tariki 15 Nyakanga, ubwo hatorwaga Perezida wa Repubulika n'abadepite baturuka mu mitwe ya Politiki n'abakandida biyamamaje ku giti cyabo ndetse no ku wa Kabiri tariki ya 16 Nyakanga, hatorwa abadepite mu byiciro byihariye, mu Rwanda hose ibi bikorwa byabaye mu mutekano usesuye.'

ACP Rutikanga yaboneyeho gushimira n'abafatanyabikorwa batandukanye bagize uruhare mu migendekere myiza y'amatora.

Ati 'Ibikoresho byifashishijwe mu matora byagejejwe kuri site zose nta mbogamizi ibayeho kandi amatora akorwa mu ituze. Turashimira abafatanyabikorwa batandukanye barimo Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, izindi nzego z'umutekano n'abayobozi b'inzego z'ibanze ku ruhare rwabo rwatumye amatora agenda neza.

Yasabye abaturarwanda gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano, buri wese aba ijisho rya mugenzi we kandi bagatangira amakuru ku gihe ku byo babona bishobora kuwuhungabanya kugira ngo bikumirwe.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yavuze ko ibikorwa byo kwiyamamaza ndetse n'amatora byagenze neza birangira mu mutekano usesuye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yashimiye-abanyarwanda-ku-matora-yabaye-mu-ituze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)