Phantom amaze iminsi ibiri muri Kigali, ndetse yafashe amajwi y'indirimbo ya mbere y'umuhanzikazi Bwiza.
Umuyobozi wa Kikac Music Label, Uhujimfura Claude yabwiye InyaRwanda ko batumiye Phantom kugira ngo 'akore Extended (EP) ya Bwiza'.
Yavuze ko iyi EP izaba iriho indirimbo imwe mu zo yarangije n'izindi bagombaga gutegura.
Uhujimfura avuga ko Phantom yaje i Kigali mu rugendo rw'akazi, kandi yazanye n'umuntu usanzwe umufasha kwandika indirimbo.Â
Ati "Uyu mugabo ntasanzwe mu batunganya indirimbo muri Afurika ari mu ba mbere. Ikindi kirenzeho ni uko yazanye n'umuntu usanzwe umufasha kwandika indirimbo."Â
Kuri gahunda y'urugendo rwe rwa mbere i Kigali, Phantom afitemo kugirana ibiganiro n'abahanzi banyuranye, ndetse azasura inzu z'imyidagaduro zirimo Kigali Universe.Â
Uyu mugabo niwe wakoze indirimbo zirimo 'Ye' ya Burna Boy, 'Diana' ya Fireboy na Chriss Brown, 'Skeletun' ya Tekno, 'The Benz,' 'Bolanle,' 'Sugarcane" n'izindi.Â
Ayobami Olaleye niyo mazina yavutse yitwa, ariko yahisemo gukoresha izina rya Phantom mu muziki.
Ni umwe mu begukanye ibihembo bikomeye muri Nigeria, washyize imbere gukora indirimbo zubakiye ku mudiho wa Afrobeat.
Mu 2020, yabaye Producer wa Gatatu wahawe ishimwe rya ', ni nyuma yo gutunganya indirimbo 'Ye' ya Burna Boy.
Iyi ndirimbo yatumye yegukana igikombe cya Producer mwiza mu bihembo bya MVP Awards Festival.
Phantom yatangiye gukora indirimbo zizaba zigize EP nshya ya Bwiza
Phantom amaze iminsi i Kigali, kandi yazanye n'umwe mu bamufasha kwandika indirimbo- Aha Ari kumwe na Bwiza yakoreye indirimbo ya mbere