Prof. Maraga yatangajwe n'imigendekere myiza y'amatora mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 14 no ku wa 15 Nyakanga 2024, ni bwo Abanyarwanda barenga miliyoni icyenda baba ababa mu mahanga n'imbere mu gihugu bazindukiye mu matora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite.

Ni amatora Umuryango FPR-Inkotanyi watsinzemo abo wari uhanganye na bo haba ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu no ku badepite, nk'uko iby'ibanze byatangajwe na Komisiyo y'Igihugu y'Amatora bibigaragaza.

Yakurikiranwe n'indorerezi z'imiryango itanu irimo uwa Afurika Yunze Ubumwe, COMESA, Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC), CEEAC-ECCAS n'uw'Ibihugu Bikoresha Ururimi rw'Igifaransa, OIF.

Iza EAC zari ziyobowe na Prof David Maraga, washimiye imigendekere myiza yayo, akagaragaza ko 'ari amwe mu matora ya mbere niboneye n'amaso yanjye yagenze neza, ngereranyije n'andi nabonye.'

Ati 'Cyane cyane ku munsi w'itora byari binyuze mu mucyo mbese bikozwe neza cyane. Muri raporo tuzatanga, iyi migendekere myiza ni ikintu tuzagarukaho. Imitegurire yari ku rwego rwo hejuru utabasha gusobanura.'

Ni ubunararibonye Prof Maraga yagereranyije n'andi matora yo mu bindi bihugu yiboneye, aho yavuze ko yo aba agizwe n'imyigaragambyo, akavuyo n'izindi kidobya nyinshi, ibintu atigeze abona mu Rwanda, haba mbere na nyuma y'amatora.

Ati 'Ahandi usanga ibintu ari akaduruvayo, basakuza ndetse no ku munsi w'itora ntibatinye kubigakorerwa ku ma site y'itora. Ibyo ntibyigeze bibaho hano na busa, nta na bike rwose.'

Yagarageje ko uretse we, n'indorerezi 55 yari ayoboye zari zoherejwe mu bice bitanduakanye by'igihugu ku ma site y'itora zamuhamirije ko ibintu byagenze neza aho 'bambwiye ko nta kidobya zabayeho muri rusange.'

Prof. Maraga yari ayoboye itsinda ry'indorerezi zavuye mu bihugu binyamuryango bya EAC n'izavuye mu Nteko Ishinga Amategeko y'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, EALA.

Mu minsi ishize amatora ataraba Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC) yari yatangaje ko imaze kwakira indorerezi zemerewe gukurikirana amatora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite, zigera kuri 1110 ziturutse hirya no hino.

Izo ndorerezi zirimo Abanyarwanda 776 n'abanyamahanga 334 baturutse mu bihigu binyuranye ndetse n'imiryango mpuzamahanga.

Prof David Maraga wari uyoboye indorerezi z'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC), yatangajwe n'imigendekere myiza y'amatora mu Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ahandi-usanga-akaduruvayo-prof-maraga-yatangajwe-n-imigendekere-myiza-y-amatora

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)