PS Imberakuri yasabye ab'i Gisagara kuzatora abadepite bayo, ibizeza impinduka mu burezi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kwiyamamaza ko ku wa 03 Nyakanga 2024, kwabereye ku kibuga cy'umupira w'amaguru mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Akaboti, mu Murenge wa Kansi, ahari hahuriye abarwanashyaka ba PS Imberakuri biganjemo urubyiruko.

Mu migabo n'imigambi bimirije imbere harimo no kwita ku burezi bw'abana b'u Rwanda, bigishwa indimi nyinshi zivugwa n'abatuye Isi kugira ngo barusheho koroherwa no guhaha.

Umuyobozi w'Ishyaka rya PS Imberakuri, Mukabunani Christine, yavuze ko mu ishyaka ryabo bafitemo gahunda y'uko abanyeshuri bose bakwiye kwiga indimi nyinshi z'amahanga.

Ati 'Abantu bakwiye kwiga indimi nyinshi z'amahanga nk'Icyongereza, Igiswayire, Ikigade, Igifaransa, Igishinwa n'izindi kuko uyu munsi uko Isi imeze, abantu baratembera cyane. Dufite ingero nyinshi z'abantu bajya mu bihugu bitandukanye gushakisha akazi nko mu Bushinwa, u Budage, bagerayo ugasanga bafashe nk'imyaka ibiri yo kwiga indimi zaho.'

'Birakwiye ko Abanyarwanda tubakuriraho imbago z'aho bajya gushakira imibereho cyangwa se akazi.'

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bifuza ko nibyemerwa byazatangirira mu mashuri abanza kugira ngo umwana akure avuga izo ndimi zose neza kuko ngo ururimi rwose umuntu arumenya iyo arwize akiri muto.

Bamwe mu baturage bo muri Gisagara bakurikiye ibitekerezo by'Ishyaka PS Imberakuri, bavuze ko iyo ngingo ari nziza cyane ku bana babyiruka kuko bizatuma bakingura imiryango y'ahaboneka amahirwe hose y'ubuzima batazitiwe n'indimi.

Ndayambaje Alexis na Uwizeyimana Seraphine bavuze ko n'ubwo bo bakuze, ariko ayo yaba ari amahirwe ku bana bato kuko kumenya indimi nyinshi byazatuma bihahira.

Bavuze ko imirimo ya kera nko kuragira, gukukira inka itakigezweho kuri ubu, bityo ko umwana akwiye kwiga kandi bakamenya no kuganira n'abanyamahanga benshi nta nzitizi n'imwe.

Uwase Denise w'imyaka 18 nawe twasanze amaze kumva imigambi ya PS Imberakuri, yabwiye IGIHE ko ajya agira imbogamizi ku rurimi nk'iyo ari gusoma inyandiko z'Icyongereza kuri telefone igezweho ya mukuru we, bigatuma atumva neza ubutumwa bukubiyemo.

Ati 'Uwashyira imbaraga ku kwiga indi neza koko byaba ari akarusho kuko nanjye n'ubwo nkiga, ariko Icyongereza kiracyangora kucyumva neza.''
Uwase yakomeje avuga ko n'ubwo yiga mu Cyongereza, ariko yumva akunze n'Igiswayire kandi yifuza no kukiga n'ubwo atabona uko akiga, akumva Leta ibishyizemo imbaraga kikigwa na bose yaba ari andi mahirwe ku rubyiruko.

Mu zindi gahunda PS Imberakuri ishyize imbere harimo ko umwana w'umwarimu yakwigira ubuntu, guteza imbere ubumenyingiro bushingiye ku duce tw'ahantu bugizwe n'amashuri yimukanwa (Mobile TVETs), n'ibindi.

Umuyobozi w'Ishyaka rya PS Imberakuri, Mukabunani Christine yavuze ko bifuza ko Abanyarwanda biga indimi nyinshi z'amahanga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kansi, Kimonyo Innocent, yavuze ko kumva ibitekerezo bitandukanye b'abanyepoliti ari byo bituma haboneka imigambi ihamye yubaka igihugu.
Bamwe mu barwanashyaka ba PS Imberakuru barimo n'abakandida depite bari baje kwiyereka abanyagisagara babasaba n'amajwi ngo bazabashe kubakorera ibyo babateganyiriza.
Abarwanashyaka ba PS Imberakuri biganjemo urubyiruko.
Ababyeyi banyuzwe no kumva PS Imberakuri ishyize imbere kwigisha ababyiruka indimi nyinshi kuko bibakingura amahirwe y'isi yose.
Abaturage bari baje kwiyumvira imigabo n'imigambi ya PS Imberakuri.



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-ps-imberakuri-yabasabye-kuzatora-abadepite-bayo-ibizeza-impinduka-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)