Ni ibikorwa byitabiriwe n'abayobozi batandukanye basanzwe ari abanyamuryango ba PSD, barimo Minisitiri w'Umutekano Imbere mu gihugu, Dr Vincent Biruta, Perezida wayo, Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier, Perezida wa Sena, Dr Kalinda Xavier n'abandi barimo abasenateri.
Perezida w'Ishyaka riharanira Demokarasi n'Imibereho myiza y'abaturage, Dr Vincent Biruta, yagaragarije abayoboke b'ishyaka ko bishimira uko ibikorwa byo kwiyamamaza hirya no hino mu gihugu byagenze ndetse yizeza intsinzi.
Yagaragaje ko mu bikorwa byinshi bashyize imbere nko mu rwego rw'ibikorwaremezo, bazaharanira kwihutisha iyubakwa ry'umuhanda wa gari ya moshi uhuza u Rwanda n'ibindi bihigu wazafasha mu koroshya ubuhahirane.
Ati 'Umushinga wa gari ya moshi tuwugarukaho kuko utarashyirwa mu bikorwa, nubwo tuzi ko ari umushinga wagirira akamaro igihugugu cyacu mu bijyanye n'ubuhahirane n'ibindi bihugu. Ni yo mpamvu tuwugarukaho tukavuga ko nubwo utarashyirwa mu bikorwa hari ibyiciro bimwe byakozweâ¦ni ngombwa ko umushinga ukomeye nk'uwo ugaruka mu bihe nk'ibi byo kwiyamamaza tukawugarukaho kugira ngo abazaduhagarira nyuma y'amatora bazabe bazi ko ari umushinga ukomeye ku gihugu kandi ishyaka ryacu rishyigikiye.'
Visi Perezida wa mbere w'Ishyaka PSD, Muhakwa Valens yagaragaje ko mu gihe uwo mushinga waba ushyizwe mu bikorwa byazafasha u Rwanda mu birebana n'ubuhahirane ndetse n'ubwikorezi.
Muhakwa Valens yagaragaje ko PSD kandi izaharanira kwihutisha ubundi buryo bwo gutwara abantu mu mijyi no mu Ntara zose harimo n'inzira zo mu Kirere aho bishoboka (cable cars).
Hari kandi gahunda yo kwihutisha iyubakwa ry'imihanda itandukanye hirya no hino mu gihugu irimo Byimana-Buhada-Kaduha-Musebeya-Gatare-Gisovu, Gasarenda-Kunyu-Musebeya, Kirehe-Mpanga-Nasho-Rwinkwavu, Akanyaru Belt n'ibindi.
Banki itanga inguzanyo mu buhinzi
Dr Vincent Biruta yagaragaje ko bafite gahunda yo kongera ishoramari mu buhinzi n'ubworozi no gushyiraho ikigo cy'imari cyihariye kigenewe ubuhinzi n'ubworozi gitanga inguzanyo iri munsi ya 10% y'inyungu.
Yashimangiye ko ari ibintu bishoboka kandi byagira akamaro mu kongera umubare w'abakora isharamari mu buhinzi no gukomeza guteza imbere igihugu.
Ati 'Ni ibintu tuzi ko bishoboka kubera tuzi neza ko ubuhinzi n'ubworozi ari inkingi y'ubukungu bwacu kandi tukaba dushishikariza abantu gushora imari. Ibyo rero bisaba ngo bye gufatwa nk'ubucuruzi busanzwe, ni yo mpamvu tuvuga ko hakwiye kujyaho uburyo abashaka gukora ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi boroherezwa cyane cyane babona inguzanyo ku nyungu ziciriritse.'
Yagaragaje ko ari ibintu byashoboka kandi ko ibitekerezo biba byatanzwe ngo biganirirweho, bisesengurwe byagaragara ko bishoboka bigashyirwa mu bikorwa.
Ishyaka PSD rigaragaza ko rifite ibitekerezo 60 bikubiye mu nkingi eshatu z'ingenzi.