Rayon Day ntikibereye muri Stade Amahoro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Day cyangwa Umunsi w'Igikundiro ntukibereye muri Stade Amahoro nk'uko byari biteganyijwe, wimuriwe muri Kigali Pelé Stadium.

Umunsi w'Igikundiro ni umunsi Rayon Sports itegura mbere y'uko umwaka w'imikino utangira ikereka abakunzi ba yo abakinnyi izifashisha ndetse ikanakina umukino wa gicuti, uyu mwaka izakina na Azam FC.

Kuri iyi nshuro uteganyijwe tariki ya 3 Kanama 2024, ukaba wagombaga kuzabera kuri Stade Amahoro ariko iyi kipe yamaze kumenyeshwa ko iki kibuga kitazaboneka hari izindi gahunda zizaba zirimo.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Roben yabwiye ISIMBI ati "Rayon Day ntikibereye kuri Stade Amahoro kubera impamvu zidaturutseho. Izabera kuri Kigali Pelé Stadium."

Rayon Sports amakuru avuga ko yari yemeye kwishyura ibizagenda kiri Stade byose kugira ngo umukino ube (expenses) aho byanganaga na miliyoni 15 z'amafaranga y'u Rwanda, gusa yamaze kumenyeshwa ko iki kibuga kitazaboneka.

Umunsi w'Igikundiro wimuriwe kuri Kigali Pelé Stadium aho Rayon Sports izanakina umukino wa gicuti na Azam FC yo muri Tanzania mu gihe ikipe y'abagore izakina na Kawempe Muslim Ladies yo muri Uganda. Itariki n'umunsi ntacyahindutse.

Umunsi w'Igikundiro wimuriwe kuri Kigali Pelé Stadium



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-day-ntikibereye-muri-stade-amahoro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)