Rayon Sports igiye kuregwa muri FIFA kubera i... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikibazo cya Rayon Sports n'umukinnyi wayo Aruna Moussa Madjaliwa gikomeje gufata indi ntera nyuma yaho uyu mukinnyi atari gukora akazi gasanzwe yasinyiye, n'ubwo nawe avuga ko Rayon Sports itari kuzuza ibyo yari yaremeye. 

Tariki 12 Nyakanga, ni bwo ikipe ya Rayon Sports yasinyishije Aruna Moussa Madjaliwa bamukuye mu ikipe ya Bumamuru FC ikina icyiciro cya mbere mu Burundi.

Uyu musore yageze mu Rwanda ari nk'igisubizo cya nimero 6 muri Rayon Sports, dore yari amaze kwemeza benshi ndetse no mu ikipe y'igihugu y'u Burundi yari umukinnyi ubanzamo. 

Yatangiye shampiyona ameze neza ndetse akaba yarakiniye iyi kipe kugera ku munsi wa 10 wa shampiyona nyuma yaho aza kuvuga ko afite akabazo k'imvune.

Ibya Aruna na Rayon Sports byabuze gica 

Nyuma yo kugira imvune, Aruna Moussa Madjaliwa yasabye ikipe ya Rayon Sports ko yamuvuza gusa batangiye kumuvura avuga ko agomba kujya kwivuriza mu Burundi kuko ari ho yabona ubuvuzi bw'icyo arwaye. 

Rayon Sports yatinze kubyumva birangira umukinnyi yerekeje mu Burundi ikintu cyatangiye guteza ibibazo hagati y'uyu mukinnyi n'ikipe. Kuva icyo gihe Rayon Sports ntabwo yongeye guhemba Aruna Moussa kugera shampiyona irangiye ndetse na magingo aya.

Ubwo Rayon Sports yatangiraga imyitozo yitegura umwaka w'imikino, Aruna Moussa yagaragaye muri iyi myitozo ndetse bivugwa ko yamaze kwiyunga n'ubuyobozi bw'ikipe. Bidateye kabiri Aruna Moussa yatangiye kwanga imyitozo, ndetse akaba yaranze kujyana n'ikipe i Huye mu mukino wa gicuti iyi kipe iribukinemo na Amagaju FC kuri uyu wa Gatatu.

Umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele aganira n'itangazamakuru ku kibazo cya Aruna Moussa yavuze ko yahawe buri kimwe cyose yagombwaga. Yagize ati: "Aruna murabizi yasinye amasezerano y'imyaka ibiri, ndetse ahita ahabwa ibyo yagombwaga byose bijyanye no kugurwa.

Nyuma nta musaruro yaduhaye, bigenda bitubera urujijo atubwira ngo ndarwaye ndajya kwivuza aha, biguma uko ntiyaduha umusaruro dutangira uyu mwaka yagaragaje ubushake bwo kuza mu myitozo, twumva ko bigendanye n'uko yifuzaga kwivuza yaba yarakize akaba yagaruka agakina. Yaje mu myitozo nyuma aza kongera avuga ko afite ibibazo."

Aruna kubera igihe amaze adakina yamaze gutakaza umwanya mu ikipe y'igihugu 

Aruna Moussa Madjaliwa agitangira imyitozo yatangiye no kwishyura amafaranga y'amezi 8 ikipe imubereyemo asaga miliyoni 8 Frw gusa akabona ikipe nta gahunda yo kuyamuha ifite, birangira yongeye kwivumbura.

Mutima Constantin umwe mu bahagarariye Aruna mu mategeko, aganira na InyaRwanda yavuze ko bagiye kurega Rayon Sports mu gihe yakomeza kunaniza umukinnyi wabo. Yagize ati: "Ikipe ya Rayon Sports ni ikipe nziza ariko ikomeje guteza ibibazo umukinnyi wacu no kutamwitaho nk'uko bigomba.

Rayon Sports yamaze kwica amasezerano kuko ubu amezi amaze kuba 8 idahemba Aruna Moussa Madjaliwa. Umukinnyi bagiye kumuvuza asanga aho yagiye ntibabasha kumuvuza aza kwivuriza mu Burundi ndetse n'impapuro yivurijeho turazifite."

Mutima akomeza avuga ko Aruna yasubiye mu ikipe yiteguye gukora ariko nabo ikipe yanga kumuhemba. Ati: "Aruna nyuma yo gukira imvune, yagarutse mu ikipe ariko aho bikomeye ni uko ubu afite aho kuba adafite ibyo kurya kandi arasaba amafaranga ye ikipe ikamwima amatwi. Ubu igisigaye ni ukwitabaza FIFA ikaturenganura kuko ubundi umukinnyi umaze ameze atatu adahembwa aba afite uburenganzira bwo gutandukana n'ikipe." Â     

Urwandiko Warren Chebby uba mu Bwongereza aheruka kwandikira Rayon Sports ayimenyesha ko biteguye kumenyesha FIFA akarengane kabo 

Aruna Moussa Madjaliwa aracyafite amasezerano y'umwaka na Rayon Sports, gusa Rayon Sports ikaba itemerewe kumwirukana hatabayeho ibiganiro, ndetse Aruna nawe akaba avuga ko mu gihe Rayon Sports yamuhemba amafaranga y'amezi 8 imurimo yahita agaruka mu kazi kuko nta kibazo kindi afite.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145245/rayon-sports-igiye-kuregwa-muri-fifa-kubera-ikibazo-cya-aruna-moussa-madjaliwa-145245.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)