Rayon Sports Imanuye Umwataka W'umunya-Gabon - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports yaraye yakiriye umukinnyi mushya ukiri muto, Nathanael Iga Ndwangou, w'imyaka 21, wageze i Kigali kugira ngo asinye amasezerano. Uyu musore ukomoka mu gihugu cya Gabon yakiniraga ikipe ya Centre Sportif de Bendje mbere yo kwerekeza mu Rwanda.

Nathanael yavuze ko afite ubushobozi bwo gukina imyanya y'imbere yose, by'umwihariko kwataka izamu aciye ku mpande zombi ndetse no kwataka izamu nka nimero 9. Intego ye nyamukuru ni ukuzamura urwego rw'imikinire no gufasha ikipe ye gutsinda ibitego byinshi.



Source : https://yegob.rw/rayon-sports-imanuye-umwataka-wumunya-gabon/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)