Rayon Sports yakiriye myugariro mushya (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports yamaze kwakira myugariro ukomoka muri Senegal, Omar Gning uje kuyifasha mu myaka ibiri iri imbere.

Uyu mukinnyi uheruka gusinyira Rayon Sports amasezerano y'imyaka ibiri, akaba yakiniraga AS Pikine y'iwabo muri Senegal aho yarangije ku mwanya wa 5.

Omar Gning akaba yageze mu Rwanda mu ijoro ryakeye aho yakiriwe n'umuvugizi wa Rayon Sports, Roben Ngabo.

Uyu mukinnyi ukina mu mutima w'ubwugarizi, biteganyijwe ko atangira imyitozo uyu munsi ku wa Mbere saa 15h00' mu Nzove.

Omar Gning aje yiyongera ku bandi bakinnyi Rayon Sports yaguze nka Omborenga Fitina, Kabange, Niyonzima Olivier Seif, Richard Ndayishimiye, Rukundo Abdoul Rahman ndetse na Ndikuriyo Patient.

Omar Gning yageze mu Rwanda



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yakiriye-myugariro-mushya-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)