Rayon Sports y'amasura mashya yaguye miswi na Gorilla FC (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports yiganjemo abakinnyi bashya yanganyije na Gorilla FC igitego 1-1 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 20 Nyakanga 2024, hitegurwa umwaka w'imikino mushya wa 2024/25.

Ni umukino wa mbere Rayon Sports yakinnye nyuma yo gukura abakinnyi bashya no gutangira imyitozo, ukaba uwa kabiri muri ibi biruhuko nyuma y'uwo yanganyijemo na APR FC ku wa 15 Kamena hasogongerwa Stade Amahoro ivuguruye.

Gikundiro itarabona umutoza mushya aho bivugwa ko ishobora kuzahabwa Umunya-Brésil Robertinho ahigitse andi mazina menshi arimo Guy Bukasa na we wayinyuzemo, yatojwe na Ayabonga Lebitsa usanzwe yongerera ingufu abakinnyi.

Uyu Munya-Afurika y'Epfo yabanje mu kibuga abakinnyi biganjemo abaheruka kugurwa nk'Umunyezamu Ndikuriyo Patient, Fitina Omborenga, Ndayishimiye Richard, Omar Gning, Niyonzima Olivier 'Seif', Ishimwe Fiston, Rukundo Abdul Rahman na Jesus wavuye mu ikipe y'abato.

Abasanzwe muri iyi kipe babanje mu kibuga niNsabiman Aimable uheruka kongerwa amasezerano ndetse akaba yari yambaye igitambaro dore ko Muhire Kevin ugisanganywe agitegereje kwishyurwa ngo akomezanye na Gikundiro, Ishimwe Ganijuru Elie na Iraguha Hadji.

Haruna Niyonzima na Prinsse Elenga-Kanga ntibitabajwe kuri uyu mukino nyuma yo gutangira imyitozo batinze, ku wa Kane.

Ku ruhande rwa Gorilla FC, Umutoza Kirasa Alain yabanje mu kibuga Muhawenayo Gad, Victor Murdah (c), Duru Mercy Ikena, Nshutinziza Didier, Uwimana Kevin, Nsengiyumva Samuel, Uwimana Emmanuel, Ntwari Evode, Nduwimana Franck, Irakoze Darcy na Muhamed Bobo Camara.

Gorilla FC yangukiye ku guhagarara nabi k'ubwugarizi bwa Rayon Sports, yafunguye amazamu ku munota wa gatanu ku gitego cyinjijwe na Bobo Camara atsindishije umutwe.

Ku munota wa 18, Rayon Sports yabonye coup-franc nziza yatewe na Rukundo Abdul Rahman, umupira ukurwamo na Muhawenayo Gad wahise utabarwa na bagenzi be.

Rayon Sports yasatiraga muri iyi minota, yabonye kandi umupira uteretse inyuma y'urubuga rw'amahina watewe na Omborenga Fitina, ufatwa neza n'Umunyezamu wa Gorilla FC.

Uku gusatira ni ko kwavuyemo igitego cyatsinzwe na Ishimwe Fiston ku munota wa 20, yishyurira Gikundiro ku mupira yateye yigaramye uturutse ibumoso.

Rayon Sports yakomeje gusatira mu minota yakurikiyeho, ariko ubwugarizi bwa Gorilla FC n'Umunyezamu Muhawenayo bihagararaho kugeza igice cya mbere kirangiye ari igitego 1-1.

Mu minota 10 ibanza y'igice cya kabiri, Gikundiro yari imaze kubona uburyo butatu burimo umupira watewe na Iradukunda Pascal ugashyirwa muri koruneri, uwatewe hejuru na Rukundo n'uwahinduwe na Ganijuru, ariko Iraguha Hadjiri na Ishimwe Fiston bakananirwa kuwutsinda ukajya hejuru y'izamu.

Mavugo Cédric, Abdoul Karim Djamal na Jean Réné Himbazwa basimbuye ku ruhande rwa Gorilla FC ku munota wa 65, hari nyuma y'iminota mike Bugingo Hakim afashe umwanya wa Ishimwe Ganijuru Elie ku ruhande rw'ikipe bari bahanganye.

Rayon Sports yasimbuje kandi Omborenga Fitina wakomewe amashyi nyuma yo gusimburwa na Serumogo Ali naho Nsabimana Aimable asimburwa na Nshimiyimana Emmanuel 'Kabange' wahuraga na Gorilla FC yavuyemo.

Umunya-Mali Adama Bagayogo uri mu igeragezwa, wasimbuye Niyonzima Olivier 'Seif' ku munota wa 70, yaremye uburyo bwashoboraga kuvamo igitego ariko ubwugarizi bwa Forilla FC bwarimo Uwimana Kevin na Nshutinziza Kevin bwirwanaho.

Mu minota ya nyuma, Rayon Sports yashoboraga kubona igitego gikora ikinyuranyo, ariko ishoti ryatewe na Bagayogo rinyura ku ruhande rw'izamu rya Muhawenayo Gad.

Umukino urangiye, Adama Bagayogo wishimiwe n'abafana ba Rayon Sports, yahawe amafaranga aho yagiye anyura mu bice bya Kigali Pelé Stadium.

Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu Rwanda izatangira tariki ya 16-18 Kanama 2024.

Fiston ni we watsindiye Rayon Sports
Ishimwe Fiston yishimira igitego cye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-y-amasura-mashya-yaguye-miswi-na-gorilla-fc-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)