Rayon Sports yatsibuye Musanze FC ibifashijwe... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umukino wakinwe kuri uyu Wa Gatandatu Saa Cyenda kuri Stade Ubworoherane.

Umukino watangiye ikipe ya Musanze FC ariyo ihererekanya umupira bitewe nuko wabonaga abasore ba Rayon Sports bari kugorwa n'ikibuga.

Umukino wakomeje Rayon Sports nayo inyuzamo ikagera imbere y'izamu binyuze ku bakinnyi bayo barimo Rukundo Abdoulhaman, Iraguha Hadji ndetse na Ishimwe Fiston gusa kurekura amashoti agana my izamu bikaba ibibazo dore ko ba myugariro ba Musanze FC bahitaga babambura umupira mu buryo buboroheye.

Ku munota wa 29 ikipe ya Musanze FC yaje gufungura amazamu ku mupira waruzamukanywe na Buba Hydara yiruka aragenda awushyira mu nshundura.

Igice cya Mbere cyarangiye ikipe ya Musanze FC igikomeje kuyobora n'igitego 1-0.Mu gice cya kabiri amakipe yombi yaje akora impinduka mu kibuga ariko Rayon Sports aba ariyo itangirana imbaraga ubona ko ishaka igitego cyo kwishyura.

Ntabwo byatinze kuko ku munota wa 50 yahise ikibona gitsinzwe na Bugingo Hakim ku ishoti yararekuriye ku ruhande rw'ibumoso n'ubundi aba anyuraho.

Nyuma yo kwishyura Rayon Sports n'ubundi yakomeeje kwiharira umupira ndetse ikanasatira cyane dore ko ikibuga cyari cyabagoye mu ntangiriro basaba n'abakimenyereye noneho.

Ku munota wa 56 Adam Bagayogo yinjiye mu rubuga rw'amahina acenga maze myugariro wa Musanze FC amukorera ikosa bituma umusifuzi atanga penariti yahise iterwa na Ishimwe Fiston ayitereka mu nshundura igitego cya 2 cya Rayon Sports kiba kirabonetse.

Ku munota wa 70 Adama Bagayogo w'imyaka 20 akaba akomoka muri Mali benshi banatingiye kwita zahabu ya Rayon Sports,yafashe umupira yongera gucenga nkuko bisanzwe maze arekura ishoti ari mu ruhande rw'ibumoso riragenda rijya mu izamu igitego cya 3 kiba kirabonetse.

Umukino warangiye Murera itsinze ibitego 3-1,uba umukino wa 2 wa Gicuti itsinze nyuma yuko kuwa Gatatu nabwo yatsindaga Amagaju FC ibitego 3-1.


Ishimwe Fiston na bagenzi be bishimira igitego cya 2 yatsinze 


Bugingo Hakim na bagenzi be bishimira igitego cya 1 yatsinze 


Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cya 3 cya Adama Bagayogo 

Babu wa Musanze FC yishimira igitego yatsinze 







Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga 

Abakinnyi 11 ba Musanze FC babanje mu kibuga 

Abasifuzi basifuye uyu mukino 

Abakinnyi ba Rayon Sports bari ku ntebe y'abasimbura 


Adama Bagayogo yiruka agiye kwishimira igitego cya 3 yatsinze 





Umutoza wa Rayon Sports, Robertinho yakiranwe urukundo kuri Stade Ubworoherane 

Robertinho ntabwo yigeze atoza uyu mukino ahubwo yawukurikiranye yicaye muri Stade 




Kuri State Ubworoherane hari ibinyobwa bya Skol, abafana ntabwo bishwe n'icyaka



AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145342/rayon-sports-yatsibuye-musanze-fc-ibifashijwemo-na-zahabu-yayo-amafoto-145342.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)