Rayon Sports yemeje umutoza mushya wigeze kuy... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi iyi kipe yambara Ubururu n'Umweru yabitangaje kuri uyu wa Mbere taliki ya 22 Nyakanga 2024 ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo. 

Ni nyuma y'igihe kinini iri mu biganiro nawe gusa hakaba hari haragiye habamo ikibazo cyo kutumvikana ku mafaranga ariko bikaza kurangira impande zombi zumvukanye.

Robertinho asubiye muri Rayon Sports yari yaragiriyemo ibihe byiza ayifasha gutwara igikombe cya shampiyona iheruka ya 2028/19 akanayifasha kwandika amateka yo kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup 

Uyu mutoza w'imyaka 64 nyuma yo gutoza Rayon Sports yatoje andi makipe ariyo Gormahia FC, Vipers ndetse na Simba SC ari nayo aherukamo kuko kugeza ubu nta kazi yari afite.

Rayon Sports ikomeje kwiyubaka kuko uyu mutoza agiye gusanga abakinnyi bashya yamaze gusinyisha barimo Nshimiyimana Emmanuel 'Kabange', Ndayishimiye Richard, Rukundo Abdul-Rahman, Niyonzima Olivier Seif, Fitina Omborenga, Ndikuriyo Patient, Prinsse Junior Elenga Kanga na Haruna Niyonzima.




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145191/rayon-sports-yemeje-umutoza-mushya-145191.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)