Rayon Sports yongeye kwinjira ku isoko ry'i Burundi ryayihiriye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports yongeye guhanga amaso isoko ry'abakinnyi b'i Burundi bayihiriye no mu myaka yatambutse.

Rayon Sports irimo kwiyubaka yitegura umwaka w'imikino wa 2024-25 aho imaze gusinyisha abakinnyi batandatu muri bo batatu bakaba bakomoka mu Burundi.

Yasinyishije Niyonzima Olivier Seif, ba myugariro Kabange na Omborenga Fitina b'abanyarwanda, hari Rukundo Abdoul Rahman n'umunyezamu Ndikuriyo Patient bakiniraga Amagaju FC na Ndayishimiye Richard wakiniraga Muhazi United bose bakomoka i Burundi.

Aba bayijemo basangamo Aruna Moussa Madjaliwa uyimazemo umwaka umwe na we ukomoka i Burundi ndetse amakuru avuga ko muri iki gihugu bashobora gukurayo abandi bakinnyi 2.

Nubwo hari abaza bikanga, gusa iyo urebye mu myaka yatambutse usanga abakinnyi baturuka mu gihugu cy'abaturanyi i Burundi barayihiriye.

Uhereye nko kuri Rayon Sports yageze mu matsinda, harimo abakinnyi b'Abarundi bane nka Shabani Hussein, Kwizera Pierrot, Bimenyimana Bonfils Caleb na Nahimana Shassir.

Aba kandi bakiyongera kuri Jules Ulimwengu waje nyuma y'uko ikipe ivuye mu matsinda, hanyuzemo kandi abakinnyi nka Cedric ndetse Nizigiyimana Karim Mackenzie.

Ndayishimiye Richard
Rukundo Abdoul Rahman
Umunyezamu Ndikuriyo Patient



Source : http://isimbi.rw/siporo/Rayon-Sports-yongeye-kwinjira-ku-isoko-ry-i-Burundi-ryayihiriye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)