Reaching for Hope Ministries yiyemeje gufasha urubyiruko gutangira imishinga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muryango watangije iki gikorwa ku mugaragaro kuri uyu wa 16 Nyakanga 2024 nyuma y'amahugurwa y'ukwezi yahawe ikiciro cya mbere cy'abagiye gufashwa gutangira imishinga.

Abahabwaga amahugurwa ni urubyiruko 78 rwahawe ubumenyi bw'ibanze mu gutangira imishinga, indangagaciro zituma umuntu yiteza imbere ndetse baganiririzwa n'ingeri zitandukanye z'abakoze imishinga ikabasha kugera kure.

Umuyobozi Mukuru akaba n'uwashinze Umuryango Reaching for Hope Ministries, Dr. Ndamyumugabe Phodidas, yavuze ko uyu muryango yawushingiye muri Amerika aho aba agamije kugira ngo uzafashe urubyiruko rwo mu Rwanda rudafite akazi cyangwa urukora akatarwinjiriza cyane kwihangira umurimo unoze.

Yagize ati 'Nyuma yo kubahugura ubu tugiye gukomezanya na bo turebe tuti 'barakura hehe amafaranga ngo batangire' ndetse no kubahuza n'abashobora kubatera inkunga. Nibiba ngombwa bazahabwa amafaranga nk'umwenda bazishyura kandi hari n'amahirwe ko Leta yita ku rubyiruko igashyigikira imishinga yarwo, ikibazo gusa kiba ari ukubereka uti 'iyi nzira irashoboka''.

Yakomeje ati 'Igishoro kirahari si cyo kibazo kuko hari abafite duke bashobora guheraho ariko hari n'ubufasha bushobora gutururka hanze bukaza bwunganira ubwo ngubwo. Tugamije ko urubyiruko rushora imari mu mishinga iciriritse ariko ishobora no gukura ikaba minini bakabasha gucuruza no mu bindi bihugu byo hanze kandi urwo rugendo twiteguye kurubafashamo.

Dr.Ndamyumugabe yongeyeho urwo ari urugendo rukomeza kuko icyo ari ikiciro cya mbere cyahuguwe ndetse asaba n'urundi rubyiruko rwasoje amashuri yisumbuye na kaminuza kwitabira 'INVEST' baciye ku rubuga rw'uyu muryango bakabisaba.

Umukozi ushinzwe Iterambere ry'Urubyiruko muri MINIYOUTH, Habimana Jean Pierre yavuze ko uru rubyiruko rwasoje amahugurwa rugiye gufashwa kewerekwa amahirwe ahari ndetse no kubona igishoro.

Yagize ati 'Hagiye gukurikiraho igikorwa cyo gufasha aba basoje amahugurwa kureba amahirwe ahari mu Gihugu Leta ishyiramo imbaraga haba ari mu buhinzi, ubucuruzi n'indi mishinga myinshi Leta yagiye ishyiraho turebe aho bashobora guhurira batangire bakore'.

Yakomeje ati 'Dufite uburyo bashobora kubonamo igishoro dufatanyije n'uyu muryango ariko na bo bazanye uruhare rwabo. Nk'ubu Leta yateganyije ko umntu w'urubyiruko wese ushaka kuguza amafaranga [y'umushinga] muri banki iyo ari yo yose ariko adafite izindi ngwate izajya imushyiriraho ingwate igera kuri 75%.

Tumukunde Olive uri mu basoje ayo mahugurwa, yavuze ko yayungukiyemo ibitekerezo byagutse by'imishinga, amenyana n'abandi bafite aho bageze mu byo bakora ku buryo yiteguye kwagura umushinga woroheje yari asanzwe akora ukamubyarira inyungu ifatika.

Urubyiruko rwahuguwe rwari rwitabiriye igikorwa cyo gutangiza 'INVEST'
Habimana Jean Pierre yavuze ko uru rubyiruko rwasoje amahugurwa rugiye gufashwa kwerekwa amahirwe ahari ndetse no kubona igishoro
Dr.Ndamyumugabe Phodidas yavuze ko uyu muryango yawushingiye muri Amerika aho aba agamije kugira ngo uzafashe urubyiruko rwo mu Rwanda rudafite akazi cyangwa urukora akatarwinjiriza cyane kwihangira umurimo unoze
Uyu mushinga watangijwe ku mugaragaro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/reaching-for-hope-ministries-yiyemeje-gufasha-urubyiruko-gutangira-imishinga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)