Red Arrows yegukanye CECAFA Kagame Cup itsinze APR FC ku mukino wa nyuma (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR FC yatsindiwe na Red Arrows ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup penaliti 10-9 ibura igikombe, ni nyuma y'uko amakipe yombi yari yanganyije 1-1.

Wari umukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup yari imaze iminsi ibera Dar es Salaam muri Tanzania aho yasojwe kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Nyakanga 2024 APR FC ikina na Red Arrows yo muri Zambia.

Uyu mukino wabanjirijwe n'umwanya wa 3 wegukanywe na Al Hilal itsinze Al Wadi kuri penaliti.

APR FC yatangiye umukino isatira ishaka igitego hakiri kare, ku munota wa 3 Mugisha Gilbert yinjiye mu rubuga rw'amahina ariko ateye mu izamu bawukuramo.

Red Arrows yaje kubona penaliti ku munota wa 9 ku ikosa ryari rikozwe na Byiringiro Gilbert, yatewe na Ebengo Ikoko ariko Pavelh Ndzila awukuramo.

Guhera ku munota wa 20, Red Arrows yatangiye gushyira igitutu kuri APR FC ariko ubwugarizi n'umunyezamu Pavelh Ndzila babyitwaramo neza.

Ku munota wa 39, Mugisha Gilbert yahinduye umupira mwiza ariko Dushimimana Olivier ashyizeho umutwe umupira ukubita umutambiko w'izamu. Amakipe yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.

APR FC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Niyibizi Ramadhan aha umwanya Richmond Lamptey.

Ku munota wa 50, Richmond Lamptey yagerageje ishoti rikomeye yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina ariko unyura hanze y'izamu.

Ku munota wa 60, APR FC yakoze impinduka 2, Dushimimana Olivier na Victor Mbaoma bavuyemo hinjiramo Ndayishimiye Dieudonne na Mamadou Sy.

Ku munota wa 62, ku burangare bwa ba myugariro ba APR FC, Ricky Banda yaje gutsindira Red Arrows igitego cya mbere.

APR FC yaje gushyira igitutu kuri Red Arrows irema uburyo bw'ibitego butandukanye ariko ntiyabubyaza umusaruro.

Mamadou Sy yaje kwishurira APR FC ku munota wa 90+2, ni ku mupira mwiza yari ahawe na Richmond Lamptey. Umukino warangiye ari 1-1 bahita bitabaza iminota 30 y'inyongera nayo yarangiye nta mpinduka hagahita hitabazwa penaliti.

Batanu ba mbere ba APR FC; Ndayishimiye Dieudonne, Niyigena Clement, Kategaya Elie, Byiringiro Gilbert na Mamadou Sy bazinjije n'aba Red Arrows barazinjiza batangira kugenda batera imwe imwe. Aliou Souane, Richmond Lamptey, Seidu Dauda bazinjije mu gihe Tuyisenge Arsene yayihushije n'aho abandi bakinnyi batanu ba Red Arrows bazinjije



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/red-arrows-yegukanye-cecafa-kagame-cup-itsinze-apr-fc-ku-mukino-wa-nyuma-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)