RIB yerekanye batandatu bibye banki yo mu Rwanda asaga miliyoni 100 Frw hifashishijwe ikoranabuhanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gikorwa cyabereye ku Cyicaro Gikuru cya RIB ku wa 25 Nyakanga 2024, mu gihe aberekanwe bafashwe ku wa 20 Nyakanga, nyuma y'uko RIB imenye amakuru y'uko hari gutegurwa ibitero by'ikoranabuhanga ikabakoraho iperereza. Mu bafashwe harimo Abanyarwanda batanu barimo abagore babiri, ndetse n'Abanya-Uganda babiri.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko abagabye ibyo bitero bibye amafaranga muri iyo banki bifashishije konti bayifungujemo imbere mu gihugu, ubundi bamara kuyiba bakayanyuza kuri iyo konti.

Umunyarwanda umwe muri iryo tsinda ni we ucyekwaho kuba umucurabwenge muri ubwo bujura afatanyije n'abantu bo hanze y'u Rwanda, akaba atari n'ubwa mbere afatiwe muri ibi bikorwa.

Ati ''Uyu yashatse abo nakwita 'aba-agents' bashaka abandi bantu cyane cyane urubyiruko, bakababwira ngo 'wowe genda ufunguze konti baguhe n'ikarita ya ATM nurangiza wowe ubiduhe, dukore 'deal'. Ni uko babyita, dukore ka 'deal' hanyuma amafaranga azajya aca kuri konti yawe tuzajya tuguha nka 40% y'ayaciyeho.''

Dr. Murangira kandi yavuze ko abo bafashwe binjiriye iyo banki bigezwemo uruhare n'umukozi wayo mu Ishami rya Uganda wabahaye icyuho. RIB kandi itangaza ko buri wese mu bafashwe yari afite konti yacishijweho amafaranga yibwe muri iyo banki, bakaba barafatiwe mu cyuho hamaze gucishaho agera kuri miliyoni 100 Frw ariko barabikuje agera kuri miliyoni 30 Frw.

Ikindi yatangaje ni uko bafashwe bagiye kubikuriza ayo mafaranga muri kimwe mu bihugu bituranye n'u Rwanda, kuko bari baramaze kubona ko ikoranabuhanga ryo mu Rwanda ridadiye kandi ko bigoye ko basaba Umunyarwanda w'imbere mu gihugu ukora muri iyo banki, ngo abahe urwaho rwo kugaba ibyo bitero.

Abafashwe bakurikiranweho ibyaha bine birimo kurema umutwe w'abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, icyaha cy'iyezandonke, kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa mu rusobe rwa mudasobwa, n'icyaha cy'ubujura.

Ibi byaha bifite ibihano bitandukanye, igihanishwa igito kikaba ari igifungo kigera ku myaka ibiri, mu gihe igihanishwa igihano kinini ari icy'iyezandonke gishobora guhanishwa igifungo kiri hagati y'imyaka 10 na 15, n'ihazabu y'amafaranga yikubye inshuro ziva kuri eshatu kugera kuri eshanu z'agaciro k'indonke yejejwe.

RIB kandi iraburira Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko kuko ari rwo rwinshi rukomeje kwishora muri ibi byaha, kubireka kuko bibakururira ibihano birimo n'igifungo kandi inzego z'umutekano z'u Rwanda zikaba zitazabihanganira.

Yibukije kandi amabanki gushyiraho sisitemu y'ikoranabuhanga ikomeye mu buryo budaha urwaho abayigabaho ibitero, inasaba Abaturarwanda gutanga amakuru hakiri kare ku bo bacyetseho ibyaha nk'ibi, bagakurikiranwa.

Abantu batandatu batawe muri yombi bazira gushaka gukora ubujura muri imwe muri banki zo mu Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yerekanye-batandatu-bibye-banki-yo-mu-rwanda-asaga-miliyoni-100-frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)