RIP Nyiragondo! Umukecuru wabaye ikimenyabose kubera ijambo 'Abakobwa bafite ubushyuhe' yavuze, yatabarutse - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyirangondo Espérance wamamaye kubera imvugo 'Abakobwa bafite ubushyuhe', yanaje kwifashishwa mu ndirimbo 'Ubushyuhe' ya DJ Pius na Bruce Melodie, yitabye Imana.

Uyu mukecuru wari usanzwe atuye mu karere ka Gisagara, yitabye Imana saa cyenda z'urukerera rwo kuri uyu wa 11 nyakanga 2024 aguye mu bitaro bya Kibirizi aho yari amaze igihe arwariye, biteganyijwe ko azaherekezwa mu cyubahiro ku wa 12 Nyakanga 2024.

Nyiragondo yapfuye afite abana 10, icyakora yari asigaranye babiri gusa batarashaka mu gihe yakundaga guhamya ko yishimiye kubona ubuvivi n'ubuvivure.

Ubwo Bruce Melodie na DJ Pius baheruka kumusura, uyu mukecuru mu 2020, yababwiye ko akunda Perezida Kagame ndetse amushimira bikomeye.

Ati 'Narambe agire ubuzima, nzi ibihuru yankuyemo.'



Source : https://yegob.rw/rip-nyiragondo-umukecuru-wabaye-ikimenyabose-kubera-ijambo-abakobwa-bafite-ubushyuhe-yavuze-yatabarutse/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)