RRA yibukije abasora kwishyura ipatanti y'igihembwe cya gatatu mbere y'itariki ntarengwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itegeko nº 048/2023 ryo ku wa 05/09/2023 rigena inkomoko y'imari n'umutungo by'inzego z'imitegekere y'Igihugu zegerejwe abaturage, riteganya ko umusoro w'ipatanti utangwa n'umuntu wese utangije igikorwa cy'ubucuruzi mu Karere.

Mu gihe abahisemo kwishyurira rimwe umusoro w'ipatanti w'umwaka wose babikoze bitarenze itariki ya 31 Mutarama, abahisemo ibihembwe bo bari mu gihe cyo kwishyura ipatanti y'igihembwe cya gatatu.

Komiseri Wungirije ushinzwe Intara n'imisoro yeguriwe Inzego z'ibanze, mu Kigo cy'Imisoro n'Amahoro (RRA), yasabye abarebwa no kwishyura umusoro w'ipatanti w'iki gihembwe kubikora kare, kugira ngo ukeneye ubufasha abashe kubuhabwa ku gihe.

Yakomeje ati 'Iyo turebye imibare yacu y'abantu bamaze kumenyekanisha, dusanga bakiri bakeya. Ndagira ngo rwose mbashishikarize ko bihutira kumenyekanisha hakiri kare, kugira ngo birinde ko itariki nirenga bazacibwa ibihano, kubera ko amategeko hari ibihano ateganya. Ushobora kumenyekanisha uyu munsi ukishyura ejo, upfa kutarenza itariki ntarengwa.'

'Kandi ni ibintu byoroshye, ni ikoranabuhanga, ntabwo bikeneye ko uza ku biro bya RRA kugira ngo umenyekanishe, kubera ko ufite TIN yawe n'umubare w'ibanga, ujya muri sisiteme ukabyikorera cyangwa se ukegera abafasha abacuruzi mu kumenyekanisha umusoro bakabigukorera.'

Karasira avuga ko abacuruzi bakwiye kubahiriza inshingano zabo kuko muri iri tegeko boroherejwe, aho umuntu ufite ubucuruzi bufite amashami mu karere kamwe, yishyura ipatanti y'igikorwa kimwe gusa.

Yakomeje ati 'Ugereranyije n'itegeko rya mbere, buri shami wagombaga kuryishyurira ipatanti. Icyo rero ni ikintu cyiza itegeko ryazanye. Hanyuma ufite ibikorwa bitandukanye mu karere kamwe, buri gikorwa cyo cyishyura ipatanti.'

Iyo bya bikorwa by'ubucuruzi biri mu turere twinshi, buri gikorwa cyishyura ipatanti muri buri Karere.

Iyo amashami yose ari mu karere kamwe n'icyicaro gikuru, usora yishyura ipatanti hashingiwe ku gicuruzo cy'icyicaro gikuru. Iyo amashami ari mu karere kamwe gatandukanye n'agakoreramo icyicaro gikuru, ayo mashami yishyurirwa ipatanti imwe ibariwe ku gicuruzo cy'ishami rimwe ryabonye igicuruzo cyo hejuru.

Ipatanti y'igihembwe cya mbere yishyurwa bitarenze ku wa 31 Mutarama, igihembwe cya kabiri kikishyurwa bitarenze ku wa 30 Mata, icya gatatu kikishyurwa bitarenze ku wa 31 Nyakanga, naho igihebwe cya kane kikishyurwa bitarenze ku wa 31 Ukwakira.

Mu itegeko rishya, umusoro w'ipatanti ubarwa hashingiwe ku byacurujwe mu mwaka uheruka, mu gihe usora ugitangira igikorwa cy'ubucuruzi amenyekanisha kandi akishyura umusoro w'ipatanti ashingiye ku mubare w'igishoro atangije.

Itegeko ryateganyije amafaranga ashingirwaho mu kubara umusoro w'ipatanti haba ku bikorwa bibyara inyungu bisoresherezwa ku byacurujwe ndetse n'ibindi bikorwa bitabasha kubarirwa ibyacurujwe.

Abasonewe umusoro w'ipatanti barimo inzego za Leta zidakora ubucuruzi; n'ibikorwa by'ubucuruzi bito n'ibiciriritse mu myaka ibiri ya mbere ikurikira ishingwa ryabyo.

Iyo umaze kumenyekanisha uyu musoro uhabwa nimero yo kwishyuriraho, ukishyura ukoresheje uburyo butandukanye burimo Mobile Money, Mobicash cyangwa Online Banking.

Itegeko rigena uburyo bw'isoresha riteganya ko usora utamenyekanisha kandi ntiyishyure umusoro mu gihe giteganywa n'amategeko, yishyura uwo musoro kandi agacibwa n'ihazabu yo mu rwego rw'ubutegetsi.

Iyo hazabu ihwanye na 20% y'umusoro wagombaga kwishyurwa, iyo igihe ntarengwa cyo kwishyura kirenzeho iminsi itari hejuru ya mirongo itatu; 40% y'umusoro wagombaga kwishyurwa, iyo yishyuye mu gihe gitangira ku munsi wa 31 kikageza ku wa 60 uhereye ku munsi ntarengwa wo kwishyura; na 60% y'umusoro wagombaga kwishyurwa, iyo arengeje ku gihe ntarengwa cyo kwishyura iminsi irenga 60.

Komiseri Wungirije ushinzwe Intara n'imisoro yeguriwe Inzego z'ibanze, mu Kigo cy'Imisoro n'Amahoro (RRA), yasabye abarebwa no kwishyura umusoro w'ipatanti w'iki gihembwe kubikora kare, kugira ngo ukeneye ubufasha abashe kubuhabwa ku gihe
Imisoro igira uruhare mu iterambere ry'u Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rra-yibukije-abasora-kwishyura-ipatanti-y-igihembwe-cya-gatatu-mbere-y-itariki

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)