Uyu muhanda warangiritse nyuma y'uko igihe wagombaga kumara cyari cyararangiye, nk'uko RTDA yabitangarije IGIHE.
Mu itangazo ryabo, bagize bati "Umuhanda Rusizi-Bugarama wubatswe muri 2004, wagombaga kumara imyaka 15 ukurikije inyigo yari yakozwe. Ibi byerekana ko umuhanda warangije igihe cyawo cyo gukoreshwa cyawuteganirijwe muri 2019, hakaba ari na ho watangiye kugaragaza ubwangirike bukabije."
Bongeyeho ko hategerejwe uburyo uyu muhanda warushaho gusanwa, bati "Mu gihe tugitegereje ingengo y'imari ihagije kugira ngo uyu umuhanda wongere wubakwe birambye, igikorwa ubu ni isanwa rihoraho rijyanye n'ubwo bwangirike hakurikijwe ingengo y'imari iba yabonetse."
"Muri uru rwego hasanwe agace k'uyu muhanda kareshya na kilometero 12, harimo gusana ibinogo ku burebure bwa kilometero zirindwi, kubaka urukuta rwa metero 300, no kubaka agace k'umuhanda ku gice cya Nzahaha kagera ku birometero 2,4."
RTDA ibitangaje mu gihe abaturage bari bakomeje kugaragaza ko ikibazo cy'uyu muhanda gihangayikishije.
Hitimana Aloys wo mu Mudugudu wa Karagizwa, Akagari ka Kigenge, Umurenge wa Nzahaha yabwiye IGIHE ko ivumbi ryo muri uyu muhanda riteye inkeke.
Ati 'Ni ikibazo kuko ivumbi ryuzuye ku masahane, ku myenda no ku mababi y'ibiti by'imbuto. Icyo twifuza ni uko baza bakawudukorera tugakira ivumbi'.
Dusabe Anne Marie ufite abana, avuga ko mu ngaruka iri vumbi ribagiraho harimo kurwara no kurwaza indwara z'ubuhumekero.
RTDA ivuga ko iri gukorana n'izindi nzego kugira ngo uyu muhanda wubakwe, gusa na mbere y'aho, bakaba bari gushyira imbaraga mu kuwusana, bati "Ibijyanye no gushyira mu bikorwa iyi mirimo bikaba biteganyijwe kuzatangira mu mpera z'ukwezi kwa Kanama uyu mwaka wa 2024."