Ibi ni bimwe mu mbogamizi zigaragazwa n'abajyanama b'ubuzima bavuga ko benshi mu rubyiruko rwanga kubagana ngo baruhe udukingirizo tw'ubuntu, bakagaragaza impungenge z'uko bashobora kuba bakorera aho.
Umujyanama w'ubuzima mu Murenge wa Kanzenze, Sifa Seraphine, yabwiye IGIHE ko udukingirizo akunze kuduha abashakanye kuko urubyiruko rwinshi rudakunda kuza kudufata.
Ati 'Mu miti dusaba n'udukingirizo turadusaba, dufite ahantu mu isantere rero hahurira abantu benshi tudushyira utundi tukatugumana mu ngo. Abantu bakuze nibo baza kutwaka udukingirizo ariko urubyiruko rwo rurabitinya cyane. Icyo Leta yakora ni ukongera ubukangurambaga urubyiruko rukamenya ko kuza kutureba bakatwaka udukingirizo nta kibazo kirimo.'
Nirere Laurence usanzwe ari umujyanama w'ubuzima mu Mudugudu wa Rugari mu Kagari ka Nyaruteme we yavuze ko urubyiruko rwinshi rutinya kujya gufatirayo udukingirizo ngo kuko baba batinya kubereka ko bagiye gukora imibonano mpuzabitsina.
Ati 'Bo babona ko turi bubifate nabi tukamenya ko bagiye gusambana bakitinya rero ariko mu buryo bwo kubaganiriza tubabwira ko kwirinda ari ingenzi cyane cyane iyo wakoresheje agakingirizo kuko uba wirinze indwara nyinshi.'
Imaniraduha Enavice yavuze ko mu bantu bamwatse udukingirizo urubyiruko ari nka 2% ugereranyije n'abagabo cyangwa abagore bagiye batumwaka. Yagaragaje impungenge z'uko abenshi baba bakorera aho kubera gutinya ko abajyanama b'ubuzima bamenya ko bajya bakora imibonano mpuzabitsina.
Umusore wo mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Kanzenze utifuje ko amazina ye akoreshwa muri iyi nkuru yavuze ko impamvu batinya kujya kwaka udukingirizo ku bajyanama b'ubuzima ari uko abenshi baba babazi kuburyo ngo ushobora kutumwaka kenshi bikazarangira abibwiye nk'ababyeyi bawe.
Ati 'Abajyanama b'ubuzima abenshi ni bakuru, nubwo njye ntaba mu rugo ariko iwacu ni inaha. Rero nshobora kujya kutumwaka rimwe kabiri ugasanga abibwiye ababyeyi banjye ko njya nza kumwaka udukingirizo ugasanga bibaye bibi. Leta niyongere udukioske twinshi abe ariho tudukura kuko niho umuntu aba yisanzuye neza.'
Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Ishimwe Pacifique, yavuze ko gahunda yo gutangira udukingirizo ku bajyanama b'ubuzima ari gahunda nshya yegerejwe abaturage. Yavuze ko byakozwe mu rwego rwo gufasha urubyiruko kubona serivisi mu buryo bubegereye.
Yakomeje agira ati 'Nibumve ko ashobora kubagirira ibanga atabibwira ababyeyi babo nubwo benshi mu rubyiruko batabyizera. Abajyanama b'ubuzima bahuguwe ku kugira ibanga kandi uko bigenda bikorwa, uko tubaganiriza baragenda batinyuka kuko nibwo buryo bwizewe bwo kwirinda inda zitateganyijwe n'izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.'
Kuri ubu mu Karere ka Rubavu habarurwa abajyanama b'ubuzima barenga 1900. Ni mu gihe muri aka Karere habarurwa abarenga 7780 bafata imiti ya Virusi itera Sida.