Rulindo: Ikirombe cyagwiriye abantu umunani, batatu barapfa, abandi baburirwa irengero - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inkuru y'uko iki kirombe cyari cyarafunzwe cyaba cyagwiriye abo bantu yatangiye kumenyekana saa Saba zo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nyakanga 2024 aribwo n'imirimo yo kubashakisha yahise itangira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kinzuzi, Benda Théophile yemeje aya makuru, avuga ko hari abarokowe ariko hari n'abitabye Imana ndetse ibikorwa by'ubutabazi bikiri gukorwa ngo n'abandi bakurwemo.

Yagize ati "Ni ahantu hari hasanzwe hari ibikorwa by'ubucukuzi bisanzwe byemewe n'amategeko ariko habagamo umwongoti wa kera wafunzwe kuko utari ugikoreshwa, ubwo rero biza kugaragara ko hari abantu bagiye gukoreramo mu buryo bwo kwiyiba bajya gucukuramo hanyuma rero umwongoti uza kubaridukira urabagwira."

"Tumaze kumenya abantu umunani bari bagiyemo, babiri bakuwemo bajyanywe kwa muganga bakomeretse, abandi batatu bapfuye, abandi bo ntabwo bari baboneka ariko baracyarimo."

Yakomeje asaba abaturage kwitwararika ntibishore mu bikorwa by'ubucuruzi butemewe kuko bushyira ubuzima bwabo mu kaga bukanabahitana.

Ati "Abaturage turabakangurira gukomeza kwirinda gukora ubucukuzi butemewe kuko bushyira ubuzima mu kaga kuko babikora nta bugenzuzi bwa gihanga buhari bigatuma rero akenshi bivamo impanuka zibaviramo n'impfu, turabagira rero inama yo kujya gucukura aho biba byemewe kuko ho haba hari uburyo bw'ubwirinzi."

Abagwiriwe n'ikirombe bose ni abagabo bari bagiye gucukura mu kirombe cyahoze gicukurwamo gasegereti kuva kera ku bw'abakoloni na nyuma y'aho gato ariko haza gufungwa.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rulindo-ikirombe-cyagwiriye-abantu-umunani-batatu-barapfa-abandi-baburirwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)