Rurageretse hagati ya William Ruto n'Umuryango w'Abanyamerika ushinjwa guhembera imyigaragambyo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibirego Perezida Ruto yatangarije i Nakuru mu Burengerazuba bwa Kenya, ubwo yari amaze gutangiza imwe mu mishinga y'iterambere iri gukorerwa muri icyo gice.

Yavuze ko Ford Foundation ari yo itera inkunga amatsinda amaze iminsi ayoboye ibikorwa by'ubugizi bwa nabi mu bice bitandukanye bya Kenya.

Nubwo atagaragaje ibimenyetso by'ibyo birego, Perezida Ruto yavuze ko azagaragaza n'indi miryango itari iya leta yagize uruhare mu gushyigikira imyigaragambyo isenya igihugu.

Ati 'Turashaka kubaza Ford Foundation ngo ni izihe nyungu ifite mu gutanga amafaranga yo gutera inkunga imyigaragambyo?.'

Mu magambo y'Igiswahili Perezida Ruto, yavuze ko 'tugiye guhamagaza uwo muryango, tuwubaze niba udasha ko demokarasi yogera muri Kenya. Tuwubaze niba ushaka gukomeza gutera inkunga imyigaragambyo? Nibahagarike cyangwa bazinge utwabo.'

Ni ibirego bishobora kuzahaza umubano wa Kenya n'iki gihugu cyo mu Burengerazuba bw'Isi.

Icyakora Ford Foundation yabyamaganiye kure, igaragaza ko itigeze igira uruhare mu bikorwa byo gutera inkunga imyigaragambyo mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Mu itangazo washyize hanze, uyu muryango wagize uti 'Ntabwo twigeze dutera inkunga imyigaragambyo imaze iminsi iba, ishingiye ku kutemera umushinga w'itegeko [ryo kongera imisoro]. Iyo dutera inkunga ntitujya tugira uruhande tubogamiraho rwaba rushingiye no ku mpamvu za politiki.'

Uyu muryango wavuze ko imyaka 60 ishize ugira uruhare mu guteza imbere imishinga myinshi iteza imbere ibihugu byo mu Karere, bityo ko itakwijomba icumu mu kirenge isenya ibyo yagize uruhare mu kubaka.

Perezida Ruto yashinje umuryango w'abagiraneza wa Ford Foundation gutera inkunga imyigaragambyo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-rito-yashinje-ford-foundation-yo-muri-amerika-gutera-inkunga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)