Abaganiriye na IGIHE, ni abatuye n'abacururiza mu Bugarama ahazwi nko muri Cité, aho aya makamyo aparika ategereje ko abashinzwe abinjira n'abasohoka ku mupaka wa Kamanyora bayaha uburenganzira bwo gukomeza urugendo.
Rusizi ni akarere gafite umwihariko wo gukora ku bihugu bibiri by'abaturanyi; Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n'u Burundi.
Ibi bituma hahora urujya n'uruza rw'amakamyo atwara ibicuruza abivana cyangwa abijyana muri Afurika y'Iburasirazuba.
Mu minsi aba bashoferi bamara bategereje guhabwa uburenganzira bwo kwambuka umupaka, aho aya makamyo aba aparitse hahora urujya n'uruza rw'abakobwa barimo n'abangavu binjira muri aya makamyo bakaryamaniramo nk'uko abaturage bo muri aka gace babivuga.
Mu kiganiro na IGIHE, umwe mu babyeyi batuye muri Cité banze ko dutangaza amazina yabo ku mpamvu z'umutekano wabo, yavuze ko buri munsi abona abakobwa biganjemo abangavu binjizwa mu makamyo bamwe bakararamo bagataha mu gitondo.
Ati 'Abo bangavu baza buri kanya, ariko biyongera saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba, hari n'igihe mbabona mu gitondo basohotse mu makamyo barayemo'.
Aba bashoferi bahawe izina ry'Abababa (ababyeyi b'abagabo mu Giswahili) bahitamo gusambanya abangavu kuko ari bo batabahenda. Umukobwa ukuze wicuruzwa yishyurwa 5000Frw kuzamura ariko abo bangavu barimo n'ababa baravuye mu Karere ka Nyamasheke na 1000Frw barayafata.
Ati 'Ubu busambanyi buteje ikibazo kuko usanga mu bakobwa basambanyizwa muri aya makamyo harimo n'abana batarageza ku myaka w'ubukure. Njye ntuye inaha abo bangavu bamwe turaziranye banyuraho bakansuhuza. Harimo abo nzi bafite imyaka 13,14 na 15'.
Abatuye mu Bugarama n'abahakorera batekereza ko impamvu aba bashoferi basambanyiriza abangavu mu modoka ari uko bazi ko icyaha cyo gusambanya umwana mu Rwanda cyahagurukiwe, bityo bagatinya kubajyana mu macumbi (Lodges) kuko bazi ko ba nyiri amacumbi batabemerera kwinjiza abangavu mu byumba ngo babasambanyirizemo.
Umwe mu bagore bacururiza imbuto muri Cité avuga ko mu masaha y'umugoroba akunze kubona abangavu bagiye guhahira abashoferi b'aya makamyo.
Ati 'Abo bashoferi ni abantu baparika uyu munsi ejo bakaba baragiye. Uwo mwana baba bari gukorana gutyo, akinjira mu ikamyo akamaramo isaha hari ikindi baba bamucaho? Ni indaya zabo'.
Uyu mucuruzi avuga ko mu bana abona binjira muri aya makamyo harimo ab'imyaka 15 na 16 gusa ngo harimo n'abakuze.
Ati 'Ingaruka bibagiraho ni ugukurayo indwara, ashobora gukurayo inda itateganyijwe ntamenye umuntu azayerekezaho'.
Mu Bugarama ni hamwe mu hagaragara abangavu benshi baterwa inda. Ababyeyi bakeka ko bifitanye isano n'ubwo busambanyi bubera mu makamyo.
Umwe yagize ati 'Nk'aha hirya mu Mudugudu wa Nyange, harimo abangavu benshi bibana ni nabo usanga bicuruza'.
Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Dr. Anicet Kibiliga, yavuze ko mu rwego rwo gukemura iki kibazo bateganya kubaka parikingi y'amakamyo mu Bugarama, indi ikubakwa kuri Magerwa mu Murenge wa Mururu ku buryo amakamyo aparika ahantu hazwi.
Ati 'Ikijyanye n'abakobwa by'ukuri bahasambanyirizwa, ibyo yaba ari amakuru muduhaye tugomba kugenzura'.
Mu Rwanda gusambanya umwana utarageza ku myaka 18 ni icyaha gihanwa n'amategeko, ugihamijwe ahanishwa igifungo cy'imyaka 25 n'igifungo cya burundu igihe yanduje uwo mwana indwara idakira.
Ibarura rusange rya 2022, rigaragaza ko Akarere ka Rusizi kari ku isonga mu turere 30 mu kubyara abana benshi. Mu kubyara, aka karere gafite uburumbuke bwa 4.5%, gakurikirwa n'aka Gisagara ifite 4,4Â %, Nyaruguru na Nyagatare zifite 4.2% mu gihe Nyanza iza ku mwanya wa gatanu ifite 4%.