Rusizi: Abaturage bafite umuriro w'amashanyarazi udafite imbaraga baratabaza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu baganiriye na IGIHE harimo abo mu Mudugudu wa Pera, Akagari ka Ryankana mu Murenge wa Bugarama n'abo mu Mudugudu wa Winteko, Akagari ka Kabahinda mu Murenge wa Mururu.

Umwe mu bakora ibikorwa byo kogosha abantu bizwiho gukenera umuriro, yabwiye IGIHE ko amashanyarazi bafite adahagije, bakifuza ko ahabwa izindi mbaraga.

Ati 'Mu kogosha nikoreshereza amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba. Kutagira amashanyarazi afite imbaraga biri kudindiza aka gace mu iterambere. Icyo dusaba ubuyobozi ni uko bwaduha amashanyarazi afite imbaraga'.

Bibwireyesu Siyoni avuga ko kuba uyu muriro ufite ingufu nke bibagiraho ingaruka zirimo kuba badashobora gukoresha ibyuma bikonjesha kandi batuye ahantu hashyuha.

Ati 'Binabangamiye iterambere ryacu kuko hano haramutse hari umuriro uhagije twashinga uruganda rutunganya akawunga cyangwa ifu y'imyumbati."

Nishyirembere Madeline avuga ko iki kibazo cy'umuriro udafite imbaraga bamaze imyaka itanu bakigeza ku buyobozi bukabizeza ko kigiye gukemuka ariko amaso agahera mu kirere.

Ati "Mu nama icyo kibazo turagitanga. Icyo dusaba REG ni uko yaduha umuriro ufite imbaraga tukareka kujya tujya gushaka umuriro mu bindi bice."

Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ingufu REG, Ishami rya Rusizi, Nzayinambaho Tuyizere Jacques yabwiye IGIHE ko babaruye imidugudu yose ifite ikibazo cy'umuriro w'amashanyarazi udafite imbaraga kandi ko ikizakurikiraho ari ukuwongera.

Ati 'Icyo dukora mu buryo bw'agateganyo iyo tubonye ahantu hari ikibazo nk'icyo ni ukongera 'voltage,' ariko mu buryo burambye hari umushinga wo gukwirakwiza amashanyarazi turi gushyira mu bikorwa witwa RUEP nk'aho handi wari uvuze ku Winteko ho twamaze gushinga amapoto no ku ishuri rya Akabahinda twahagejeje umuriro, ni igikorwa dukomeje. Ni umuriro ufite imbaraga ku buryo uretse no kwatsa icyuma gisya ahubwo nuwakenera kuhashyira uruganda yaruhashyira nta kibazo."

Mu karere ka Rusizi kwegereza abaturage umuriro w'amashanyarazi bigeze kuri 74% harimo 56% bafite umuriro ufatiye ku muyoboro mugari na 18% bafite umuriro w'amashanyarazi.

Abatuye Rusizi bafite umuriro udafite imbaraga baratabaza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-abaturage-bafite-umuriro-w-amashanyarazi-udafite-imbaraga-baratabaza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)