Rusizi: Abo mu Murenge wa Nkanka bashimiye RPF-Inkotanyi yabahinduriye ubuzima - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi babitagurutse ku wa 06 Nyakanga 2024, ubwo Abakandida-Depite ba RPF-Inkotanyi basuraga abaturage b'uyu murenge muri gahunda yo kubagezaho imigabo n'imigambi y'uyu Muryango mu matora y'Abadepite ateganyijwe mu minsi iri imbere.

Ni igikorwa cyitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Dr. Anicet Kibiliga n'Umuyobozi wungirije w'aka Karere ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, Dukuzumuremyi Anne Marie.

Umurenge wa Nkanka kimwe n'ibindi bice byinshi by'igihugu wamaze kugezwamo amazi meza n'amashanyarazi, ibyagize uruhare rufatika mu kwihutisha iterambere no guhindura ubuzima bw'abaturage.

Musabeyezu Francine yahawe umwanya ngo atange ubuhamya bw'aho uyu muryango wakuye abaturage b'uyu murenge, dore ko ubu bafite ubuzima bwiza kurusha mbere.

Musabeyezu yashimiye Paul Kagame wahawe abagore ijambo, amwizeza ko abaturage bo ku Nkanka bazamutora agakomeza kubayobora kuko ko isura abagore bo ku Nkanka bafite uyu munsi atari yo bahoranye.

Ati 'Twirirwaga mu mashyirahamwe n'amatsinda yo gutorana inda mu mutwe, none uyu munsi turi mu mabanki n'amatsinda yo kubitsa no kugurizanya."

Abaturage bo ku Nkanka bishimira harimo kuba Igishanga cya Cyunyu cyaratunganyijwe kikaba gihingwamo umuceri. Hambere ngo ngo baryaga ibijumba byitwaga Kanyoma babisomeza urwagwa nono ubu barasirimutse, banywa amata bakarya n'umuceri.

Karemera Emmanuel wari Umudepite muri manda icyuye igihe na Nsengiyumva Dieu Donne bari ku rutonde rw'abakandida depite batanzwe na RPF-Inkotanyi biyamamarije muri uyu murenge.

Karemera yagize ati "Turishima kubera ko tuyobowe neza na Paul Kagame. Turishima kubera ko turi Inkotanyi. Ku munsi w'amatora muzazinduke mutore kare mwisubirire mu mirimo muzagaruka nimugoroba muje kubyina intsinzi."

Abagore bo mu Murenge wa Nkaka bashimye iterambere bamaze kugeraho
Abakandida Depite ba FPR Inkotanyi biyamamarije mu Murenge wa Nkaka mu Karere ka Rusizi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-abo-mu-murenge-wa-nkanka-bashimiye-rpf-inkotanyi-yabahinduriye-ubuzima

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)