Rusizi: Barashimira Paul Kagame wabakuye mu bwigunge - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Babitangaje ku wa 11 Nyakanga 2024, mu gikorwa cyo kumenyekanisha imigabo n'imigambi y'Umuryango FPR-Inkotanyi no kugaragaza ibigwi by'Umukandida Paul Kagame ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

Iyi mirenge yombi ya Butare na Bweyeye iri hagati ya Pariki ya Nyungwe n'Igihugu cy'u Burundi. Ni imirenge yahoze mu bwigunge kuko nta mazi meza yagiraga, nta mihanda, nta mashanyarazi ariko kuri ubu abayituye bishimira ko bamaze kugezwaho ibikorwaremezo ku kigero gishimishije, bakabiheraho bavuga ko bavuye mu bwigunge.

Leta y'u Rwanda yahaye ishwagara abatuye iyi mirenge bituma bahinga bareza mu gihe mbere bahingaga ntibeze kubera ubusharire bw'ubutaka.

Martin Shyirambere wo mu Murenge wa Bweyeye yavuze ko abatuye uyu bari mu byishimo kuko ivuriro ry'ibanze rya Gasumo ryongerewe ubushobozi rikaba risigaye ritanga serivisi yo kubyaza ndetse n'Ikigo Nderabuzima cya Nyabitimbo kikaba cyarahawe umuganga w'inzobere (Docteur) bikaba byaragabanyije umubare w'aboherezwa kwivuriza ku bitaro bya Gihundwe biri ku bilometero birenga 90.

Mukarugwiza Josee wo mu Murenge wa Bweyeye yashimiye Paul Kagame wabahaye umuhanda wa kaburimbo Pindura-Bweyeye, avuga ko mbere y'uko uyu muhanda ukorwa bishyuraga moto ibihumbi 10 Frw kugira ngo bagere Pindura bavuye Bweyeye ariko ubu hakaba harimo imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange bishyura amafaranga atageze ku 1000 Frw.

Havugimana Vincent, yavuze ko mu byo bishimira byakozwe harimo itunganywa ry'igishanga cya Bweyeye no guhabwa ishwagara byatumye babona umusaruro utubutse.

Ibikorwa byo kugaragara ibigwi bya Paul Kagame byakurikiwe no kwerekana abakandida depite bari ku rutonde rwa RPF-Inkotanyi. Nsengiyumva Dieudonné na Karemera Emmanuel nibo bari bahagarariye bagenzi babo bari kumwe kuri uru rutonde.

Nsengiyumva Dieudonné yibukije abaturage b'Umurenge wa Butare ko ibyiza bafite ubu birimo gahunda ya shishakibondo, girinka, mituweli n'izindi babikesha Paul Kagame, abasaba kuzatora Umuryango RPF-Inkotanyi n'Umukandida wawo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ariwe Paul Kagame.

Karemera Emmanuel wari umudepite muri manda icyuye igihe yabwiye abaturage ba Bweyeye ko gutora Paul Kagame ari uguharanira ko ubuhamya bwabo bwiza bwiyongera ariko kandi bikaba no gusigasira ibyagezweho.

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Dushimimana Lambert wifatanyije n'abaturage ba Bweyeye yabibukije ko ari intare ziyobowe n'intare nkuru.

Ati 'Intare Nkuru turayizi twese (Paul Kagame). Twishimiye kuba turi kumwe. Twishimiye ibyo tumaze kugeraho. Twishimiye n'ibyo tuzageraho mu myaka itanu iri imbere'.

Ni ubwa mbere amatora y'abadepite agiye kubera rimwe n'amatora ya Perezida wa Repubulika. Aya matora yombi ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024.

Ni uku byari byifashe mu Murenge wa Butare
Meya wa Rusizi, Dr Anicet Kibiliga yifatanyije n'abaturage ba Bweyeye mu kwamamaza Paul Kagame na FPR-Inkotanyi
Havugimana w'i Bweyeye, yashimye ibyo FPR yabagejejeho
Abakandida depite Karemera na Nsengiyumva baganirije abaturage b'Umurenge wa Butare



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-barashimira-paul-kagame-wabakuye-mu-bwigunge

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)