Rusizi: Ibyishimo ni byose kuri Uwamariya wabyaye avuye kwamamaza Kagame - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byabereye mu Karere ka Rusizi, tariki 28 Kamena 2024 umunsi, Paul Kagame yiyamamarije kuri site yo muri aka karere.

Uwamariya Noella wo mu Mudugudu wa Winteko, Akagari ka Kabahinda, Umurenge wa Mururu w'Akarere ka Rusizi, wari mu bihumbi by'abaturage bitabiriye iki gikorwa, akiva kuri site yahise afatwa n'ibise hitabazwa imbangukiragutara, imugeza ku bitaro bya Gihundwe ari naho yabyariye umwana w'umukobwa.

Ibi byishimo byahuriranye n'urukundo rudasanzwe akunda Paul Kagame. Umwana we yamwise, Irarinda Ange Jeannine.

Magingo aya umubyeyi n'umwana bameze neza, ndetse bamaze no gusezererwa mu bitaro.

Uwamariya wari wavuye mu rugo iwe Saa Kumi n'imwe agahurira n'abandi aho bari basezeranye bagahabwa imipira yo kujyana kwamamaza umukandida wa RFP-Inkotanyi, yabwiye IGIHE ko mu ndirimbo we na begenzi be babyiniye muri sitade ya Rusizi harimo na 'Ndandambara yandera ubwoba' ivugwamo ngo 'Iyarinze Kagame izandinda' ari naho yakomoye izina 'Irarinda'.

Ati 'Nabyaye neza rwose, imbangukiragutabara ikingezayo nahise mbyara. Impamvu namwise Ange nabigiriwemo inama n'abantu baje kunsura ku bitaro, kuko Paul Kagame afite umukobwa witwa Ange'.

Umudugudu wa Winteko, Uwamariya atuyemo, kimwe n'ahandi henshi mu gihugu wamaze kugezwamo umuriro w'amashanyarazi n'amazi meza. Ni umudugudu utarasigaye inyuma muri gahunda y'uburezi kuri bose no kugaburira abana ku ishuri.

Uwamariya avuga ko ibi byose wongeyeho umutekano ari byo byatumye adacibwa intege no kuba yari akuriwe, bimutera ishyaka ryo kujya gushimira Paul Kagame.

Ati 'Ndashimira Kagame kubera ko rwose iyo atahaba mba narapfuye, niwe wahagaritse Jenoside, ubu umuntu wese afite uburenganzira, umuntu wese arivugira ntihagire umubuza ijambo'.

Uyu mubyeyi w'imyaka 35, agize abana batanu. Nubwo ashima byinshi byagezweho mu buryo rusange, giti cye asaba ubuyobozi bw'akarere ka Rusizi ko bwamufasha akabona aho kuba kuko inzu atuyemo itameze neza.

Uyu mugore aba mu nzu yubakiwe n'ababyeyi be. Ifite nka metero 5 kuri eshatu. Iyi nzu ninayo atekeramo kuko nta gikoni afite ndetse anatira ubwiherero mu baturanyi kuko we ntabwo agira.

Umujyanama w'ubuzima, Uzayisenga Christine wakurikiranye uyu mubyeyi kuva agisama avuga ko kugeza ubu umwana na nyina bameze neza, gusa ngo nta cyizere bafite ko uyu mwana azakomeza kumera neza, bitewe n'ubuzima abayemo butari bwiza.

Ati "Inzu abamo irava, bacanamo, nta na matora bafite. Akwiye gufashwa kuko uretse ibihembo yahawe n'abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bakimenya ko yabyaye nta kindi kintu afite".

Sangumukiza Samuel, uyobora Umudugudu wa Winteko avuga ko bashimishijwe no kuba uyu mubyeyi yarabyaye avuye kwamamaza Paul Kagame, ariko bagasaba ko yakubakirwa.

Ati 'Irarinda Ange Jeannine ari mu nzu adakwiye kuba arimo nk'umunyamugisha. Twamusabira ubufasha kuko nzi neza ko umukandida wacu mu byo yabasha iki nacyo yakibasha'.

Uwamariya abaye umubyeyi wa kabiri ubyaye yitabiriye igikorwa cyo kwamamaza Paul Kagame, nyuma w'umubyeyi w'i Muhanga wabyaye agiye kwamamaza uyu mukandida, akita umwana we Ian Kagame Mwizerwa.

Uwamariya Noella wafashwe n'ibise avuye kwamamaza Paul Kagame arasaba kubakirwa inzu
Abaturanyi ba Uwamariya bagiye kwifatanya nawe muri ibi byishimo
Umujyanama w'Ubuzima, Uzayisenga avuga ko Irarinda na nyina bakwiye gufashwa kugira ngo ubuzima bwiza bafite uyu munsi babugumane



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-ibyishimo-ni-byose-kuri-uwamariya-wabyaye-avuye-kwamamaza-kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)