Rutahizamu wa Rayon Sports yageze mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu umwe muri babiri ikipe ya Rayon Sports yari itegereje yamaze kugera mu rw'Imisozi 1000 aho aje kurangizanya na Gikundiro.

Uyu ni Nathanael Iga Ndwangou, rutahizamu w'imyaka 21 ubona ukamutse wakiniraga Centre Sportif de Bendje y'iwabo muri Gabon.

Yageze mu Rwanda mu ijoro ryakeye aho aje guhita ashyira umukono ku masezerano yo gukinira Rayon Sports uhereye mu mwaka w'imikino wa 2024-25.

Si we wenyine kuko Rayon Sports itegereje undi rutahizamu Fall Ngagne ukomoka muri Senegal ndetse na myugariro Youssou Diagne na we ukomoka muri Senegal bakagombye kuba bageze mu Rwanda.

Rutahizamu wa Rayon Sports yageze mu Rwanda yakirwa n'umuvugizi wa yo, Roben Ngabo



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-wa-rayon-sports-yageze-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)