Rutahizamu wasoje amasezerano muri APR FC yerekeje muri Gorilla FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu Mugunga Yves uheruka gutandukana na Kiyovu Sports aho yari intizanyo ya APR FC, yasinye amasezerano y'umwaka umwe muri Gorilla FC.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Nyakanga 2024 ni bwo uyu rutahizamu yasinyiye Gorilla FC.

Uyu mukinnyi ugomba guhita akomezanya y'iyi kipe mu mwiherero i Rubavu, umwaka ushize w'imikino APR FC yari yamutije Kiyovu Sports ariko baje gushwana bituma badakomezanya kubera ibirarane by'imishahara bari bamufitiye.

Mugunga Yves wasoje amasezerano ya APR FC, agiye muri Gorilla FC yiyongera ku bandi bashya baguzwe nka Nduwimana Franck, Karenzo Alexis, Muhawenayo Gad, Manzi Patrick, Uwimana Kevin, Shyaka Jean Derrick, Ntwari Evode na Moussa Omar.

Mugunga Yves yerekeje muri Gorilla FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-wasoje-amasezerano-muri-apr-fc-yerekeje-muri-gorilla-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)