Rutahizamu w'umunya Brazil ugiye gusinyira APR FC yagaragaye muri stade Amahoro - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu w'umunya-Brazil, Juan Batista Lopes Da Silva yamaze kugera mu Rwanda aho yaje mu biganiro n'ikipe ya APR FC kuba yayisinyira mu mwaka w'imikino wa 2024-25.

Mu rukerera rwo ku wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga 2024 ni bwo uyu mukinnyi ukina inyuma ya ba rutahizamu yageze mu Rwanda.

Amakuru avuga ko ataje guhita asinya ahubwo APR FC yamutumyeho ngo baganirire mu Rwanda bamureba anakora imyitozo, bivuze ko ari nk'igeragezwa ajemo.

Juan Batista Lopes Da Silva w'imyaka 22 yari no kuri Stade Amahoro aho yazanye n'abakinnyi bagenzi mu mukino wo gufungura Stade Amahoro bagiye gukina na Police FC bakayitsinda 1-0, gusa we ntabwo yakinnye.



Source : https://yegob.rw/rutahizamu-wumunya-brazil-ugiye-gusinyira-apr-fc-yagaragaye-muri-stade-amahoro/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)