Intambwe u Rwanda rumaze kugeraho nyuma y'amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uretse gutangaza abanyamahanga batazi ibanga Abanyarwanda bagendana n'Abanyarwanda ubwabo babigizemo uruhare, hari ubwo bibatangaza.
Gutangaza benshi birumvikana. Biragoye kumvisha umuntu uburyo mu 1989 icyizere cyo kubaho ku Banyarwanda cyari imyaka 29, mu 1994 kikagera ku myaka 41, nyuma y'imyaka itandatu hiyongereraho akantu gato kigera ku myaka 49, uyu munsi kikaba ari imyaka 69 ndetse hari icyizere ko kizakomeza gutumbagira.
Mu bukungu na byo bagenze uko, kuko Jenoside ikimara guhagarikwa mu 1994, ubukungu bw'u Rwanda bwari bwaraguye cyane, umuturage abarirwa ko yinjiza amadolari ya Amerika 111$ ku mwaka, ariko ubu ageze ku 1040$ ku mwaka.
Mu kiganiro Waramutse Rwanda gitambuka kuri Televiziyo y'Igihugu, Rutaremara yerekanye ko mu myaka 30 iri imbere ibyo byose bizaba byarikubye na cyane ko ikoranabuhanga rizaba ryishingikirizwa mu nzego hafi ya zose.
Ati 'nk'ubwenge buhangano butekereza vuba, bukinjira mu bintu cyane kurusha n'ubw'abantu. Muri ibyo bihe niba hari ikintu kitagenda neza mu mutima wawe ntabwo uzatwarayo ikintu kinini. Bizakorwa na ka 'robot' gato cyane katagaragara kagende kagikosore.'
Agaragaza ko ari ibintu u Rwanda rwatangiye, aho atanga urugero rw'izi camera zifashishwa mu gucunga umutekano wo mu muhanda zizwi nka 'Sofia' yerekana ko uretse gupima umuvuduko mu myaka iri imbere hazaba hongewemo n'ibindi byinshi kuko ari cyo ikoranabuhanga rikora.
Ati 'Ni ubwenge buhangano, irakubona, ikareba umuvuduko uriho, igihe wabikoreye, amafaranga baguciye, aho uzayashyira ndetse ishobora no gukora ibindi byinshi. Polisi iracyayikoresha bike ishaka yashyiramo no kugenzura abatambaye umukandara, n'ibindi ndetse ikagera n'aho kuvuga ngo uyu ntiyatanze umusoro. Ni aho turi kujya.'
Ku bwa Rutaremara ndetse no ku bw'aho Isi igana uyu munsi, ibijyanye n'imashini imwe ikora imirimo myinshi cyane kurusha uko umuntu abigenza ni ibintu bizajya mu buzima busanzwe bidatinze ndetse bizanarenzaho.
Ikindi ni mu nzego zose, aho bizarenga kuza gupima cyangwa kuvura izi ndwara zisanzwe, bikagera no ku kuvura izidakira nka za kanseri, diyabete n'izindi zose zibangamiye ubuzima bw'Abanyarwanda cya cyizere na cyo kizamuke.
Ati 'Bizatuma abantu babaho igihe cyisumbuye, cya cyizere cyo kubaho kinarenge imyaka 100 kigere ku myaka 120. Nubwo abantu nka njye batazabibona ariko abana bazabibona. Ibyo ni byo tugiye kwinjiramo kubera iryo koranabuhanga.'
Rutaremara yavuze ko mu kwitegura uru rugendo rujyana u Rwanda ku yindi ntera yisumbuye, rwatangiye kwimakaza uburezi bushingiye kuri siyansi n'ikoranabuhanga ndetse rwatangiye kujya muri rya koranabuhanga rigezweho ry'ubwenge buhangano, umuntu akabigiramo uruhare ruke.
Ati 'Wa muntu utetse ibishyimbo, yashyize ku murongo byose, azi igihe birahira byikureho, robot ibiterure ibishyire hariya. Urwo ni rumwe mu ngero zigaragaza uko bizaba bimeze. Ni byo u Rwanda ruri gutegura kugira ngo urubyiruko rubyinjiremo neza.'
Icyakora agaragaza ko hakiri intambara yo kurwana na cyane ko hari ibihugu byateguye iyi Si yo mu myaka nka 30 iri imbere kare nk'u Bushinwa, Israel n'ibindi, byose biri imbere ku Rwanda, ariko akavuga ko na rwo rwatangiye nta kabuza bizagerwaho.