Rutsiro: Mpayimana Philippe yavuze ko azashyiraho umushahara wa mudugudu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabitangarije mu isantere ya Congo Nil mu murenge wa Gihango, mu karere ka Rutsiro aho yiyamamarije ku gicamunsi cyo ku wa 05 Nyakanga 2024 nyuma yo kwiyamamariza mu karere ka Karongi mu gitondo cy'uwo munsi.

Uyu mukandida wemerewe na Komisiyo y'Igihugu y'amatora kwiyamamaza nk'umukandida wigenga yabwiye abaturage ba Rutsiro ko kuba Umuyobozi Mukuru w'Umudugudu akora nta gihembo bituma hari serivisi zipfa zirimo nk'itorero ry'umudugudu.

Ati 'Umuyobozi w'Umudugudu azakora ubukorerabushake busanzwe nk'uko na Minisitiri akora ubukorerabushake iyo yagiye mu muganda rusange, ariko amasaha y'akazi ayahemberwe'.

Isantere ya Congo-Nil, Mpayimana yiyamamarijemo ni itaba ry'Umusozi muremure witiriwe uruhererekane rw'imisozi iva mu majyaruguru y'u Rwanda ugahingukiranya mu majyepfo y'Iburengerazuba.

Iyo misozi igabanyamo kabiri amazi y'u Rwanda amwe agatemba yerekeza Iburasirazuba anyuze mu migezi nka Mukugwa na Mwogo ikomeza ikabyara Akanyaru kinjira mu Kiyaga cya Victoria kagasohokamo kabaye Nil.

Ubwo ni nako amazi yatembye yerekeza Iburengerazuba bw'u Rwanda, anyuze mu migezi nka Sebeya na Musogoro, Karundura n'indi yinjira mu Kivu agasohokamo yabaye umugezi wa Rusizi winjira mu kiyaga cya Tanganyika wasohokamo ugahura n'umugezi wa Lualaba bikabyara uruzi rwa Congo rwahoze rwitwa Zaire

Mpayimana yavuze ko Rutsiro nk'ahantu hafite uyu mwihariko wo kuba urugabano rw'inzuzi ebyiri nini muri Afurika natorwa azahubaka ikimenyetso kihamenyekanisha nk'Umugongo w'Afurika cyangwa Agasongero k'Afurika hakajya hasurwa na ba mukerarugendo.

Mvukanyumwete Yohana wari mu baturage bateze amatwi imigabo n'imigambi ya Mpayimana Philippe yavuze ko icyo bumvisemo ari uko agamije kubakira ku byagezweho bityo ko nta cyatuma batamushyigikira kuko atavuga ibisenya ibyagezweho.

Ati 'Icyo dukeneye ku mukandida uwo ariwe wese uzatorerwa kuyobora u Rwanda ni uko yatwubakira kaminuza hano i Rutsiro, akatwubakira gare na sitasiyo ya lisansi'.

Mvukanyumwete yashimye igitekerezo cyo gushyiraho umushahara wa mudugudu avuga ko bizafasha ba mudugudu kwiteza imbere kandi bikaziba icyuho cya ruswa.

Ati 'Mudugudu wajyaga kumubwira ikibazo akavuga ngo ngo banza umpereze ariko ahembwa wamubaza uti nguhereze iki ko uhembwa?'.

Mu bijyanye n'ubukungu Mpayimana Philippe yavuze ko azashyira imbaraga mu kwinjiza amazi mu nzu bigatanga akazi ndetse bikanafasha kongera isuku mu bikoni no mu bwiherero kuko isuku y'umukoropesho iruta iy'umweyo.

Uyu mukandida yavuze ko azaharanira ko uburenganzira bw'abakozi bwubahirizwa, umukozi wese agahemberwa ku gihe kandi umukozi ukoze amasaha y'ikirenga akayahemberwa kuko ubukungu bw'igihugu bushingira ku bakozi budashyigikira ku ishoramari.

Mpayimana Philippe nyuma yo kwiyamamariza mu karere ka Karongi na Rutsiro, arakomereza mu karere ka Rubavu na Nyabihu ku wa 06 Nyakanga 2024.

Mpayimana Philippe yatanze isezerano ryo gushyiraho umushahara w'abayobozi b'imidugudu
Abaturage ba Rutsiro bashimiye Mpayimana ko imigabo n'imigambi ye itavuguruza ibyagezweho
Umukandida Perezida Mpayimana Philippe yijeje Abanya-Rutsiro kumenyekanisha umusozi wa Congo-Nil

Kanda hano udukurikire kuri WhatsApp Channel




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-mpayimana-philippe-yavuze-ko-azashyiraho-umushahara-wa-mudugudu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)