Rutsiro: Umuyobozi wa DASSO yahitanwe n'impanuka ya moto - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byabereye mu Kagari ka Congo-Nil Umurenge wa Gihango mu Karere ka Rutsiro ku wa 29 Nyakanga 2024, ahagana saa 14: 20.

Ku gicamunsi uyu muyobozi wari ufite imyaka 51 y'amavuko yavuye ku biro by'akarere agiye gutanga ikiganiro mu kigo cy'inzererezi cya Murunda, hanyuma ubwo yari ageze mu ikorosi riri munsi y'ibiro by'akarere hagati y'isantere ya Congo-Nil n'ahitwa ku Kivumu, moto yabuze feri agwana nayo mu muferege.

Abamubonye bavuga ko nta bikomere bikanganye yari afite icyakora baketse ko ashobora kuba yaviriye imbere, bahita bamujyana ku Bitaro bya Murunda.

Ageze ku bitaro bya Murunda bamuhaye ubutabazi bw'ibanze bamwohereza ku Bitaro Bikuru bya Kibuye apfira mu nzira ataragera kuri ibi bitaro.

Umuyobozi wungiriye w'Akarere ka Rutsiro, ushinzwe iterambere ry'ubukungu Uwizeyimana Emmanuel, mu kiganiro gito na IGIHE yihanganishije umuryango wa Nyakwigendera n'umuryango mugari w'abakozi b'akarere by'umwihariko abakozi b'urwego rwa DASSO avuga ko akarere kabuze umukozi mwiza warangwaga n'umurava mu kazi ke.

Nyakwigendera Mukerarugendo Jean Pierre asize umugore n'abana bane.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-umuyobozi-wa-dasso-yahitanwe-n-impanuka-ya-moto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)