Mu itangazo Rwanda FDA yashyize hanze ku wa 30 Kamena 2023, iki kigo cyagaragaje ko uyu muti ukorwa n'Uruganda rwo mu Buhinde rwitwa Curis Lifescience Pvt Ltd.
Rwanda FDA yamenyesheje abafite ububiko bw'imiti n'amashami yabo, abinjiza imiti mu Rwanda, farumasi ziranguza n'izicuruza imiti, amavuriro ya Leta n'ayigenga guhagarika, gukwirakwiza no gukoresha uwo muti.
Byamenyeshejwe kandi n'abaganga n'abahanga mu by'imiti n'abakoresha imiti bose.
Ni icyemezo cyafashwe nyuma ya raporo zitandukanye Rwanda FDA yakiriye zikemanga ubuziranenge bw'uyu muti, aho wagaragaje ibimenyetso binyuranyije n'ubuziranenge bwawo ku bijyanye n'amabara.
Rwanda FDA yagaragaje ko uyu muti wakozwe muri Gicurasi 2023, ukazarangira muri Mata 2026, yakoze ubusesenguzi isanga nimero y'uwo muti yarahinduye ibara.
Mu itangazo ryasinyweho n'Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA, Dr. Emile Bienvenu, iki kigo cyakomeje kiti 'Aho kuba ikigina, ibara ry'iyi nimero y'umuti ryahindutse umukara, binyuranye n'ibipimo byawo by'ubuziranenge.'
Iki kigo ku bw'ibyo cyavuze ko abantu bose bagomba guhagarika gutanga no gukoresha nimero yavuzwe haruguru, bakayisubiza aho bayiranguye, abaturage bakifite bagahagarika kuyikoresha.
Ikindi ni uko abari bafite iyo miti bagomba gushyikiriza Rwanda FDA mu gihe cy'iminsi 10 y'akazi uhereye ku wa 30 Kamena 2024, raporo igizwe n'imibare y'ingano yayo baranguye, iyo bagurishije, iyagaruwe n'ingano yose bazaba bafite igomba kwangizwa.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwanda-fda-yahagaritse-umuti-wifashishwa-mu-kuvura-amaso