Rwanda Foam yatangije gahunda ya 'Ramba na Rwanda Foam' ifite umwihariko muri Expo 2024 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi gahunda ikubiyemo uburyo butatu bwo kugabanyirizwa ibiciro aho mu Gihugu hose ku maduka ya Rwanda Foam, ku bahagarariye uruganda no ku ruganda ubwarwo abagura amoko atatu ya matela nshya ku isoko bagabanyirizwa 5% by'igiciro cyose.

Izi matola zagabanyirijwe igiciro mu Gihugu ni inini zifite density cyangwa umubyimba wa 20Cm na 25Cm ariko mu bugari bunyuranye. Izi matela zifite umwihariko wo kuba mu mwenda w'amabara meza atandukanye n'asanzwe zikaba ziriho icyapa cya Rwanda Foam ndetse binanditseho kuri uwo mwenda.

Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Rwanda Foam, Maniraho Ernest avuga ko matela Inzozi, Executif na Super Executif hari abantu bajyaga kuzigura mu bihugu nk'u Bushinwa bakaba barazikoze mu Rwanda bagamije kuborohereza mu kuzibona hafi kandi ku giciro cyiza.

Igabanyirizwa rya kabiri muri Ramba na Rwanda Foam ni igabanyirizwa rusange muri Expo i Gikondo aho ubwo bwoko butatu n'ubundi bwoko bwose uru ruganda rukora abari kuzigura bagabanyirijweho 10% by'igiciro cyose.

Ubuyobozi bw'uru ruganda buvuga ko igabanyirizwa riri mu Gihugu rizamara amezi atatu kugeza muri Nzeri 2024 mu rwego rwo gufasha abantu gutunga matela zifite ireme kandi nini muri iki gihe cy'impeshyi abantu bagura ibiryamirwa cyane.

Maniraho ashishikariza abantu kubagana yagize ati 'Nashishikariza abantu ko batugana muri Expo kuko twagabanyije 10% kuri matela zose dukora n'ibijyana na zo. No mu Gihugu hose twagabanyije 5% kuri ayo moko atatu ya matela nshyashya ku isoko. By'umwihariko turi mu minsi y'impeshyi abantu bakunda gukoramo ubukwe, abageni na bo twarabazirikanye tubazanira matela nziza zo gutangirana urugo'.

Maniraho yavuze ko icya gatatu muri Ramba na Rwanda Foam ari uko abashaka guhagararira uru ruganda bafashwa gukodesherezwa icumbi mu mezi abiri ya mbere kandi matela bagiye gucuruza uruganda rukajya ruzibatwaza kugeza aho bakorerera.

Uyu muyobozi yongeyeho ko ku ruganda gahunda yo kwakira komande z'abakiliya bakabakorera matela mu ngano zose bifuza ikomeje. Ibyo kandi bijyana no kuba abakiliya babo bashobora gutanga komande baciye kuri www.rwandafoam.com cyangwa ku mbuga nkoranyambaga z'uruganda bagatumiza matela bakeneye zikabageraho mu rugo batiriwe bavunwa n'urugendo.

Rwanda Foam yatangije gahunda ya 'Ramba na Rwanda Foam' ifite umwihariko muri Expo 2024
Matela za Rwanda Foam zagabanyirijwe ibiciro
Matela za Rwanda Foam uzisanga mu maduka atandukanye hirya no hino mu Gihugu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwanda-foam-yatangije-gahunda-ya-ramba-na-rwanda-foam-ifite-umwihariko-muri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)