Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Nyakanga 2024 nibwo Rayon Sports yatangiye imyitozo yitegura umwaka w'imikino 2024-25. Ni imyitozo nk'ibisanzwe yabereye ku kibuga cyo mu Nzove ari naho iyi kipe ikorera imyitozo mu buzima busanzwe.
Rayon Sports yatangiye imyitozo nyuma ya Police FC yabimburiye izindi, APR FC yakurikiyeho Musanze FC na Mukura Victory Sports nk'ikipe zo mu ntara nazo zatangiye. Ni imyitozo yatangiye ku isaha ya saa 15:20 PM, abafana bakaba bari bemerewe kuyireba ariko buri mufana akishyura ibihumbi 2 by'Amanyarwanda.
Abakinnyi 20 nibo bitabiriye imyitozo ya mbere ya Rayon Sports itegura umwaka w'imikino 2024-25Â
Abakinnyi bashya barimo Abarundi batatu aribo: Rukundo AbdulRahman, Ndikuriyo Patient na Richard bakaba bagaragaye mu myitozo, Nshimiyimana Emmanuel bakunze kwita Kabange nawe akaba yari ahari aho yaguzwe avuye muri Gorilla FC ndetse na Olivier Saif wagarutse mu rugo avuye muri Kiyovu Sports.
Abakinnyi basanzwe barimo Khadime Ndiaye, Serumogo Ali, Bugingo Hackim, Ganijuru Elie, Iradukunda Pascal, Iraguha Hadji Aruna Moussa Madjaliwa, ndetse n'abandi bakinnyi bo mu ikipe nto bari baje gufasha abandi. Umukinnyi Ombolenga Fitina ntabwo yagaragaye kuri iyi myitozo n'ubwo abafana ariwe bashakaga, gusa bikaba byitezweko atagaragara ku myitozo itaha.
Abakinnyi barimo Mutima Isaac, Nsabimana Aimable, Rudasingwa Prince, Bbaale ntabwo bagaragaye mu byitozo gusa nabo bikaba byitezwe ko bazagaragara mu myitozo ikurikira.Â
Umukinnyi ukina nka Nimero 10 Ishimwe Fiston wahoze ari umukinnyi wa APR FC nawe yagaragaye mu myitozo ya Rayon Sports n'ubwo ataramara kumvikana n'iyi kipe.
Biteganyijwe ko Rayon Sports izakora imyitozo y'umunsi wa kabiri kuri uyu wa Gatandatu saa 10:00 am nabwo imyitozo ikazabera mu Nzove.Â
Aruna Madjaliwa abafana bamweretse urukundo ndetse bishimira ko yagarutseÂ
Iraguha Hadji umwe mu bakinnyi basanzwe muri Rayon Sports yari yabukereyeÂ
Rukundo bakunze kwita Paplay wavuye mu Amagaju FC yari mu bakinnyi bashya batangiye imyitozo
Niyonzima Olivier Saif yari yagarutse mu ikipe n'ibyishimo byinshiÂ
Ndikuriyo Patient umunyezamu mushya wa Rayon Sports wavuye mu Amagajur FC, yari yabukereye
Abafana basaga 100 bari baje kwihera amaso ikipe yabo itangira umwaka w'imikinoÂ
Ganijuru aherutse kongera amasezerano muri Rayon Sports n'ubwo yari yashatse kuyivamo
AMAFOTO: Serge Ngabo - InyaRwandaÂ
VIDEO: Eric Munyantore